Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Ugushyingo
Turi ku wa 1 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 305 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 60 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi hirya no hino ku Isi hizihizwa abatagatifu bose.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Mbonyumutwa wabaye perezida wa mbere w’ u Rwanda, yakubiswe urushyi n’abasore bari bamutegeye mu nzira bamuziza gushyigikira ivanwaho ry’ingoma ya cyami.
1990: Hatangiye intambara yo mu ishyamba mu Rugano mu gihe cy’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.
1964: (…)

1964: Tanzania yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye. Mbere y’aho, Loni yari isanganywe ibihugu bibiri bitandukanye ari byo Tanganyika na Zanzibar.
1971: Mu Buhinde umuyaga wahitanye abantu 6000.
1993: Ni bwo CEE yahindutse Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU.
2000: Nyuma y’imyaka umunani Yougoslavie yivanye mu Muryango w’Abibumbye, yasabye gusubiramo, irabyemererwa.
2002: Muri Maroc, Gereza ya gisivile ya Sidi-Moussa yafashwe n’inkongi y’umuriro, hagwa abagororwa 50.
Mu muziki
1999: Céline Dion yashyizwe ku rukuta rw’icyubahiro rushyirwaho abanya-Canada babaye abanyabigwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Abavutse
1948: Havutse Amani Abeid Karume wabaye perezida wa gatandatu wa Zanzibar.
1960: Havutse Tim Cook, Umuyobozi Mukuru wa Apple Inc.

Abapfuye
1996: Junius Richard Jayewardene wabaye perezida wa kabiri wa Sri Lanka.
2022: Takeoff wamamaye mu itsinda rya Migos muri Amerika no mu Isi muri rusange.