TOP 7 Songs of The Week : Indirimbo nshya zigaruriye imitima y’abakunzi ba Gospel muri iki cyumweru
Muri iki cyumweru, uruganda rw’umuziki wa Gospel nyarwanda rwongeye kugaragaza imbaraga n’ubutumwa bufite ireme, binyuze mu ndirimbo nshya zagiye hanze zifite amagambo ahebuje, injyana ziryoshye kandi zifite ubutumwa bwiza bubohora, ndetse n’umwuka w’Imana.
Dore urutonde rwa TOP 7 Songs of The Week , rutegurwa hagendewe kundirimo nshya zikomeje kwigarurira imitima ya benshi:
1. MURAVA – “Ndi Inde?”
Murava yibaza ku gaciro k’umuntu imbere y’Imana, yibutsa ko muri Kristo ariho umuntu abona ishusho ye nyayo.
2. IMANA NI NZIZA – Hoziana Choir
Korali Hoziana ishimangira ko Imana ari nziza kandi ineza yayo ihoraho, haba mu byiza no mu bihe bikomeye.
3. NZAMUSHIMA – Healing Worship Team Rwanda
Healing Worship Team yagarutse n’indirimbo yo gushimira Imana ku byo yakoze no kuyihimbaza iteka ryose.
4. IGITANGAZA – Abaragwa Choir ADEPR National
Abaragwa Choir yibutsa ko kwizera kw’ukuri kuzana ibitangaza kandi ko ijambo ry’Imana ridahinduka.
5. KU MEZA Y’UMWAMI – Aime Uwimana
Aime Uwimana aririmba ishimwe ku Mana yamwicaje ku meza yayo, yerekana ubuntu n’urukundo rwayo.
6. ISHYANO – Gedeon Irakoze
Gedeon Irakoze atanga ubutumwa bwo kwihana no kwirinda ubuyobe mu rugendo rwo kwizera.
7. MBEG’URUKUNDO – Blessing Key Choir
Blessing Key Choir iririmba urukundo rwa Yesu watabariye abantu ku musaraba kubwo kubakunda by’ukuri.
Urutonde rwa TOP 7 Songs of The Week rwerekana ko umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje gutera imbere mu bwiza, ubutumwa n’ubuhanga. Indirimbo zose ziri kuri uru rutonde zirafasha abumva guhimbaza Imana, kongera kwizera, no gusubiza imitima mu mwanya w’isengesho n’ishimwe.
