Esther wa Mende Agiye Gukora Ibitaramo Bikomeye Muri Afurika Y’Iburasirazuba
2 mins read

Esther wa Mende Agiye Gukora Ibitaramo Bikomeye Muri Afurika Y’Iburasirazuba

Esther wa Mende, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu muziki wa Gospel, ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye bizabera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’Umujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Uyu mukobwa wubatse izina mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho asanzwe abarizwa, azanye ubutumwa bwo gukangura abantu kwizera no kwiyegurira Imana binyuze mu ndirimbo ze zifite ubutumwa bukomeye bwo gukiza no guhumuriza imitima. Azwi nk’umuhanzi ufite ubuhamya bukomeye mu muziki wa Gospel, akaba yaratangiye umurimo we afite intego yo gufasha abantu gusobanukirwa imbaraga ziri mu kwizera Yesu Kristo.

Esther wa Mende ni umunyempano ukora indirimbo zubakiye ku butumwa bwo kuramya Imana no kwigisha abantu guhinduka nyabwo mu buzima bwabo. Mu bihangano bye byakunzwe cyane harimo “Jesus ne Change Pas”, “Ta Presence”, “Atombwame”, “Powerful”, “Songa Mbele”, “Saint Esprit”, ‘Jesus-Christ est Roi” na “Nkolo Kumisama”, zose zigaragaza ubuhanga bwe mu guhuza amagambo y’ihumure n’ijwi rituje ryuzuyemo imbaraga.

Minister Esther wa Mende avuga ko intego ye atari ugukora umuziki nk’ubucuruzi, ahubwo ari ugukoresha indirimbo nk’intwaro yo kugeza ubutumwa bwiza ku mitima y’abantu kugira ngo bahinduke kandi basubize ubuzima bwabo mu maboko y’Imana. Yagize ati: “Nifuza kubona abantu bahinduka binyuze mu ndirimbo. Imana yampaye impano yo kuririmba kugira ngo abantu benshi bazamenye Kristo, bamenye ko imbaraga z’umusaraba zitarashira.”

Uretse ibyo, uyu muramyi wicisha bugufi yashimiye cyane abo bafatanya mu bikorwa bye bya buri munsi barimo n’abanyamakuru bamuha umwanya wo kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi. Biteganyijwe ko ibitaramo bye bizatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026, aho azasura ibihugu bitandukanye, agasangira n’abaramyi b’ahantu hatandukanye, by’umwihariko mu Rwanda aho yitezwe nk’umuramyi uzazana ubundi buryo bushya bwo kuramya Imana ku rwego mpuzamahanga.

Mu gusoza, Esther wa Mende yashimangiye ko icyifuzo cye atari ukuba umuhanzi usanzwe, ahubwo umukozi w’Imana ufite inshingano zo kuzana impinduka mu mitima y’abantu binyuze mu bihangano bye. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *