Umutoza wa Tottenham n’abakinnyi be ntibari kumvikana
Ikipe ya Tottenham Hotspur yongeye gutakaza amanota ku mukino wayihuje na Chelsea, warangiye itsinzwe igitego 1–0 kuri sitade yayo iherereye i Londres.
Ariko si igitego kimwe cyayigoye gusa ahubwo nyuma y’umukino hagaragaye umwuka mubi hagati y’umutoza Thomas Frank n’abakinnyi be babiri bakomeye.
Nyuma y’umukino, ubwo umusifuzi yari amaze guhuha ifirimbi isoza , abakinnyi barimo myugariro Micky van de Ven na Djed Spence bagaragaye bagenda bihuta berekeza mu rwambariro banga no guhagarara ngo basuhuzanye n’umutoza wabo, nk’uko bisanzwe bigenda nyuma y’imikino.
Thomas Frank nawe yafashwe na kamera agerageza kubasanga, ariko bombi baramwirengagiza bamucaho, bakomeza bagenda batamureba mu maso.
Ibyo byahise biteza impaka mu bafana bari hafi aho, bamwe bavuga ko ibyo abakinnyi bakoze ari ugusebya umutoza ndetse n’ikipe yose.
Umwe mu bafana yanditse kuri X ati: “Ni ibintu bibabaje kubona abakinnyi bananirwa kubaha umutoza wabo mu buryo bugaragara.”
Nubwo Thomas Frank, yahise agaragaza kutishimira ibyari bibaye, mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino yagerageje kubigira ibintu bisanzwe.
Yavuze ati: “Ni ibintu bishobora kuba nyuma y’umukino nk’uyu. Abakinnyi bose baba bafite umujinya n’agahinda iyo batsinzwe.”
Gusa byagaragaraga ko hari agahinda kenshi cyane ku ruhande rwa Van de Ven, kuko ari we wakoze ikosa ryahesheje Chelsea igitego cyonyine cyabonetse mu mukino.
Umukinnyi wa Chelsea witwa Moises Caicedo yamupapuye umupira hafi y’urubuga rw’amahina, awushyira ku mu kaguru k’iburyo ka Joao Pedro wahise awutsinda nta nkomyi.
Nubwo umutoza yagerageje kugabanya uburemere bw’ibyabaye, bamwe mu bakunzi ba Tottenham basanga ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko mu rwambariro harimo ibibazo by’imibanire.
Hari n’abemeza ko gutsindwa kenshi ndetse n’imihindagurikire isa nk’ihoraho mu ikipe bishobora kuba biri gusenya icyizere hagati y’abakinnyi n’umutoza.
