Jesca Mucyowera yamuritse album ebyiri muri Restoring Worship Experience, aho yakiriye impano zikomeye z’abapasiteri
Ku wa 2 Ugushyingo 2025, Camp Kigali yahindutse ahantu hihariye ho guhimbaza no kuramya Imana mu gitaramo cyari cyitezwe na benshi, “Restoring Worship Xperience”, cyateguwe na Jesca Mucyowera, umuramyi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Iki gitaramo cyari cyamaze amezi menshi gitegerejwe kuva cyatangazwa mu kwezi kwa munani.
Jesca Mucyowera, benshi bita “Woman of God”, yahishuriye abakunzi be ibikorwa bikomeye by’ubuzima bwe bw’umuziki, amurika album ebyiri nshya ari zo “Yesu Arashoboye” na “Imana Irakomeye.” Abakirisitu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bari bahuriye muri uwo mugoroba, ufite intego yo gusubizaho umwuka w’ukuri wo kuramya Imana.
Iki gitaramo cyayobowe na Tracy Agasaro, wakijyanye mu buryo bwuje imbaraga n’ubwitange, mu gihe Rwibutso Emma, umuramyi ukiri kuzamuka ariko ufite ijwi rikora ku mitima, yafunguye igitaramo binyuze mu ndirimbo nshya z’ihumure n’ububyutse.
Nyuma y’ibihe byo kuramya no gusenga, Jesca Mucyowera yagiye ku rubyiniro akirana urugwiro n’abari baje kumushyigikira. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe ndetse anatungurana ahamagara umuramyi Tresor kugira ngo baririmbane indirimbo bafitanye, bituma abari aho bishimira ubufatanye bw’abaramyi nyarwanda.
Mu gice cy’ijambo ry’Imana, Apostle Mignonne Kabera yafashe iminota 45 asangira amagambo y’umwuka, anasengera Jesca Mucyowera amuha umugisha wihariye. Nk’ikimenyetso cy’urukundo no gushyigikira umurimo we, yamugeneye inkunga ya miliyoni 5 Frw yo kugura album ye ya kabiri “Imana Irashoboye.”
Jesca Mucyowera, usengera muri Noble Family Church no muri Women Foundation Ministries ziyoborwa na Apostle Mignonne Kabera, yashimiye Imana ndetse n’abamufashije mu rugendo rwo gutegura iki gitaramo. Muri uwo mwanya, hatambutse n’amajwi y’umugabo we amusabira umugisha, amushima uko akomeje gukorera Imana atitaye ku bibazo.
Igitaramo cyakomeje gufata indi ntera ubwo amatsinda akunzwe nka True Promises na Alarm Ministries bakomezaga gususurutsa abari aho mu mwuka wo kuramya.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo abahanzi n’abaramyi bakomeye nka Aline Gahongayire, Fabrice & Maya, Jean Christian Irimbere, Arsène Tuyi, Ben & Chance, Papi Clever, Jado Sinza & Esther, ndetse na Alexis Dusabe n’umufasha we, bose bishimira gufatanya na Jesca mu rugendo rwo guhimbaza Imana.
Mu myaka itanu amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga, Jesca Mucyowera yamaze kubaka izina rikomeye binyuze mu ndirimbo nka “Jehovah Adonai,” “Ntazagutererana,” “Ikubambiye Amahema,” “Eloyi,” n’izindi nyinshi zihembura imitima.
Apostle Mignonne Kabera yashimangiye ko iki gitaramo cyabaye intangiriro y’urugendo rushya rw’ubuhamya n’ububyutse mu muziki wa Gospel mu Rwanda, asabira Jesca gukomeza gukura mu murimo w’Imana.
Abitabiriye “Restoring Worship Xperience” batahanye imitima yuzuye amahoro n’umunezero, bishimira uko uwo mugoroba wahinduye ubuzima bwabo mu buryo bw’umwuka.






