Tumaini Byinshi yateguye igitaramo kizahuriza hamwe abaramyi batatu bakunzwe mu muziki wa Gospel nyarwanda
Mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku batuye impande zose z’isi, abaramyi bamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana barimo Patient Bizimana, Tumaini Byinshi na Eric Kadogo bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe “NI YESU LIVE CONCERT” kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Phoenix Arizona ku itariki ya 20 Ukuboza 2025.
Patient Bizimana, Tumaini Byinshi na Eric Kadogo mu gitaramo gikomeye muri Amerika

Iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM), kikazabera 13002 N 33rd AV, Phoenix AZ 85029, aho abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bazahurira n’umunezero udasanzwe wo kuririmbana n’aba baramyi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.Tumaini Byinshi uzwi mu ndirimbo nka “Kanani” na “Abafite Ikimenyetso”, azaba ari mu baramyi bazatanga ubuhamya n’ubutumwa bwimbitse bwo gushimangira ko Yesu ari we gisubizo cy’ubuzima bw’abantu bose.
Tumaini Byinshi agiye gusangiza ubutumwa bwa ‘Kanani’ na ‘Abafite Ikimenyetso’ muri Phoenix

Uyu muhanzi amaze kubaka izina mu muziki wa Gospel bitewe n’ubutumwa bwe bufasha imitima ya benshi.Patient Bizimana, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, azagaragaza ubunararibonye bwe mu kuramya Imana biciye mu ndirimbo ze zanyuze imitima y’abatari bake, mu gihe Eric Kadogo azanafasha mu kuramya no gushimisha Imana mu buryo bushya bwuzuyemo umwuka w’Imana.Amatike y’iki gitaramo yatangiye kugurishwa aho VVIP izaba ari $100, VIP $50 naho Regular $30, bikaba byitezwe ko abatuye muri Amerika ndetse n’abandi bazaturuka mu bihugu bitandukanye bazitabira ari benshi, mu rwego rwo gufatanya muri uru rugendo rwo guhimbaza Imana no kwibutsa isi yose ko Yesu ari we wenyine ukwiye ishimwe.
“Ni Yesu” Concert: Umwanya wo guhimbaza no gushima Imana mu buryo budasanzwe

Tumaini Byinshi agiye gusangiza ubutumwa bwa ‘Kanani’ na ‘Abafite Ikimenyetso’ muri Phoenix

Phoenix igiye kwakira igitaramo cy’ivugabutumwa cy’abaramyi b’ibihe byose barimo na Eric Kadogo umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda

