Aline Sympaty Ukomeje Kuzamuka Mu Muziki Wo Kuramya Yagarukanye Indirimbo “Uruwo Kwizerwa” Ishimangira Imbaraga Zo Kwizera Imana 
2 mins read

Aline Sympaty Ukomeje Kuzamuka Mu Muziki Wo Kuramya Yagarukanye Indirimbo “Uruwo Kwizerwa” Ishimangira Imbaraga Zo Kwizera Imana 

Umuhanzikazi Aline Sympaty, umwe mu baririmbyi bashya bari kuzamuka mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uruwo Kwizerwa”, akaba ari indirimbo y’ubutumwa bwimbitse ishimangira ko kwizera Imana bihindura amateka y’ubuzima bw’umuntu. 

Iyi ndirimbo uyu muramyi yashyize hanze ku wa 1 Ugushyingo 2025, kuri ubu iboneka ku rubuga rwe rwa YouTube asanzwe ashyiraho ibihangano bye.

Uyu muramyi ukomeje gushyira itafari ku ruganda rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko afite intumbero zo gukorera Imana binyuze mu ndirimbo zifasha benshi, yaba mu buryo bwo kubahumuriza ndetse bakanakomeza kwizera Imana ishobora byose birushijeho. Yizera kandi ko Yesu ari we rufatiro rw’abizera bityo ko ntawamwizeye ngo akorwe n’isoni.

Agaruka ku ndirimbo ye nshya “Uruwo Kwizerwa”, mu kiganiro yagiranye na Gospel Today, Aline Sympaty yavuze ko ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba abantu kwizera Imana kuko ari yo ishobora guhindura amateka n’ubuzima bwabo, igahesha benshi icyubahiro bityo bakibera mu munezero.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo irimo amagambo yuko kwizera Imana bihindura amateka, bigahindura ubuzima, Imana ikaguha icyubahiro ikaguhanaguraho ibyahise n’imibabaro waciyemo, ukaba mu munezero w’Imana.” 

Nk’uko yabitangaje ubwo yaganiraga na Gospel Today, yavuze ko nubwo hari abagerageza kumuca intege, atazigera areka umurimo w’Imana, kandi ko akomeza guterwa imbaraga n’indirimbo ye akaunda cyane “Agakiza” kuko imwibutsa ko umuntu ufite agakiza mu mutima ahora atsinda iby’isi.

 Ati: “Abacantege ntibabura, ariko nkomeza kwibuka ko ubwo Nehemiye yubakaga urusengero, hari abamucaga intege ariko ntiyacogoye kuko yari ku isezerano ry’Imana.” 

Uyu muhanzi watangiye yandika indirimbo muri Korale nyuma akaza guhitamo kuririmba ku giti cye. Kuri ubu amaze kugira indirimbo 10 zakozwe mu buryo bw’amashusho n’amajwi, zirimo izakunzwe cyane nka “Ntidutsindwa” ndetse n’izindi nka “Agakiza” na “Wirira”.

Umuramyi Aline sympathy watangiye yandika indirimbo muri Korale

Mu butumwa yageneye abakunzi be, yavuze ko abakunda kandi abshimira Imana yabamuhaye bityo yifuza ko bakomeza gufashwa n’indirimbo ye. Uyu muramyi kandi yavuze ko mu minsi iri imbere yifuza gukora igitaramo kizatuma ahura n’abakunda ibihangano bye.

Aline Sympaty ashimangira ko intego ye ari ukubwira isi yose ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, kandi afite inzozi zo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga. 

Reba indirimbo “Uruwo Kwizerwa” ya Aline Sympaty

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *