Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 4 Ugushyingo
Turi ku wa 04 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 308 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 57 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Mu Burusiya barizihiza umunsi wahariwe kwimakaza Ubumwe muri icyo gihugu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1966: Kimwe cya gatatu cy’Intara ya Florence mu Butaliyani cyarengewe n’umwuzure watewe n’umugezi wa Arno n’uwa Po, abaturage bagera ku 113 barapfa abandi ibihumbi 30 bavanwa mu byabo.
1980: Ronald Reagan yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za (…)
Turi ku wa 04 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 308 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 57 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Mu Burusiya barizihiza umunsi wahariwe kwimakaza Ubumwe muri icyo gihugu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1966: Kimwe cya gatatu cy’Intara ya Florence mu Butaliyani cyarengewe n’umwuzure watewe n’umugezi wa Arno n’uwa Po, abaturage bagera ku 113 barapfa abandi ibihumbi 30 bavanwa mu byabo.
1980: Ronald Reagan yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba perezida wa 40 uyoboye icyo gihugu.

1979: Iran yataye muri yombi abantu biganjemo abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko muri 90 bafashwe, abagera kuri 53 bari Abanyamerika biba imvano y’itangira ry’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
2008: Barack Obama yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba umwirabura wa mbere ubigezeho.

Mu muziki
1997: Shania Twain yashyize hanze Album ye ya gatatu yise “Come on Over.”

Abavutse
1946: Laura Bush, umugore wa George W. Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1948: Amadou Toumani Touré wayoboye Mali.
Abapfuye
1992: Hapfuye George Klein, umunya-Canada wakoze bwa mbere igare ry’abafite ubumuga rikoreshwa na moteri.

1995: Yitzhak Rabin, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel.