Inyigisho ya Purgatoire hagati y’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika n’impaka z’amadini
Purgatoire ni imwe mu nyigisho zagiye zitera impaka ndende mu mateka ya gikirisitu, igafatwa na Kiliziya Gatolika nk’ihame rikomeye ry’ukwemera kwayo, mu gihe ayandi madini ayifata mu buryo butandukanye cyangwa akayihakana burundu.
Icyizere n’impaka ku buzima bwa roho nyuma y’urupfu bikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye mu myemerere ya gikirisitu, aho Kiliziya Gatolika isobanura purgatoire nk’ahantu ho kwezwa kwa roho, mu gihe andi madini abona iyi nyigisho nk’ishingiye ku migenzo kurusha Ibyanditswe Byera.
Urupfu ni imwe mu ngingo zidasanzwe mu buzima bwa muntu, kuko uretse kuba iherezo ry’ubuzima bwo ku isi, rifitanye isano n’iyobokamana n’imyemerere ya roho. Mu madini atandukanye, ibisobanuro by’urupfu n’aho roho zijya nyuma yo kuva mu isi bigaragazwa mu buryo butandukanye.
Ni muri urwo rwego purgatoire igarukwaho nk’inyigisho ikomeye muri Kiliziya Gatolika, ikaba imwe mu ngingo zikomeje gutera impaka mu mateka y’iyobokamana.
Iyi nkuru irasesengura inyigisho ya purgatoire dushingiye ku kwemera kwa Kiliziya Gatolika, ku nyandiko z’abanditsi n’abapadiri, cyane cyane igitabo “Un mois avec les âmes du purgatoire” cyanditswe na Padiri Abbé Berlioux, inareba impaka z’andi madini n’ibitekerezo by’abahanga mu mateka n’iyobokamana.
Ibisobanuro bya purgatoire mu nyigisho za Kiliziya Gatolika
Ijambo purgatoire rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini, rituruka ku magambo Purgatorium na Purgare, bisobanura gusukura. Mu nyigisho za Kiliziya Gatolika, purgatoire isobanurwa nk’ahantu ho kwezwa kwa roho z’abantu bapfuye zigifite inenge cyangwa ubusembwa butatuma zinjira mu Ngoma y’ijuru.

Iyi nyigisho ishingira ku bitekerezo by’uko nta kintu cyanduye gishobora kwinjira mu ijuru, nk’uko bigaragara mu Byahishuwe 21:27, “Ariko icyanduye icyo ari cyo cyose ntikizinjira muri uwo Murwa, kimwe n’umuntu wese ukora amahano cyangwa se ubeshya. Uzinjirwamo gusa n’abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cya Ntama.”
Kiliziya Gatolika igaragaza ko purgatoire atari ijuru, kuko roho ziba zigifite inenge, kandi atari umuriro utazima, kuko roho ziri muri purgatoire zishobora kubabarirwa zikajya mu ijuru. Nubwo bimeze bityo, isobanura ko ububabare bwo muri purgatoire bukakaye cyane, bukiganjemo umuriro w’indengakamere utagereranywa n’uwo ku isi, ariko ukazarangira ku munsi w’imperuka.
Iyi nyigisho isobanurwa nk’aho ubutabera bw’Imana bwuzurizwa aho roho zisukurwa mbere yo kwinjira mu buzima bw’iteka. Kiliziya Gatolika ikomeza kugaragaza ko purgatoire ari imwe mu mahame akomeye y’ukwemera kwayo, ku buryo kuyihakana bifatwa nko guhakana imwe mu nkingi z’iyobokamana rya gikirisitu muri iyo Kiliziya.
Purgatoire mu Byanditswe Byera no mu myigishirize ya Kiliziya

Mu guhamya ko purgatoire ibaho, Kiliziya Gatolika yifashisha imirongo itandukanye yo muri Bibiliya. Mu Ivanjili ya Matayo 5:25–26, hagaragara ishusho y’umuntu ujyanwa mu buroko kugeza igihe yishyuye byose, igasobanurwa na bamwe mu bahanga b’iyobokamana nk’ikigereranyo cya purgatoire.
“Jya wiyunga n’uwo mwangana igihe mukiri kumwe mu nzira, kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza nawe akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose kugeza ku giceri cya nyuma.”
Mutagatifu Agustini yasobanuye ko umucamanza uvugwa muri uwo murongo ari Imana, naho uburoko bukaba purgatoire, aho roho zisohokera ari uko zamaze kwezwa.
Kiliziya Gatolika ivuga ko ari yo mpamvu isabira misa buri munsi roho ziri muri purgatoire, ikanahamagarira abayoboke bayo gusabira abapfuye binyuze mu masengesho, ibikorwa byo kwibabaza n’imirimo y’ineza. Igaragaza kandi ko ari yo mpamvu habaho umunsi ngarukamwaka wo gusabira abapfuye uba buri mwaka tariki ya 2 Ugushyingo.
Mu nyigisho za Kiliziya, roho ziba muri purgatoire ntizishobora kwikorera ibikorwa byazo ngo zigabanyirizwe ibihano, ahubwo zishingira ku masengesho n’ibikorwa by’abari mu isi. Ibi bigaragazwa nk’igice cy’ingenzi cy’ubusabane hagati y’abariho n’abapfuye mu myemerere ya gikirisitu Gatolika.
Ibitekerezo by’abanditsi n’ingero zagaragajwe mu nyandiko za gikirisitu
Mu gitabo “Un mois avec les âmes du purgatoire,” Padiri Abbé Berlioux asobanura purgatoire nk’ahantu h’ububabare bukakaye, aho umuriro w’indengakamere ugera mu bwenge, mu byiyumviro no mu mateka y’umuntu. Uwo muriro usobanurwa nk’igikoresho cy’ubutabera bw’Imana, utandukanye n’umuriro dusanzwe tubona ku isi.
Muri iki gitabo, hagaragaramo inkuru z’abantu batandukanye bavuga ko bahuye n’ibimenyetso bya purgatoire.
Harimo inkuru ya Mutagatifu Stanislas Kostka, wavuze ko yahuye na roho yo muri purgatoire ifubitswe indimi z’umuriro kandi itaka cyane, ikamubwira ko ububabare bwo muri purgatoire butagereranywa n’ibiri ku isi. Iyi nkuru ivuga ko Stanislas yigeze kugerwaho n’igitonyanga cy’ibyuya by’iyo roho, bikamugiraho ingaruka zikomeye mu mubiri no mu mitekerereze.
Stanislas wari uri mu nzira zo kwiyegurira Imana ntiyanyuzwe, ni bwo yahise asaba iyo roho kumwumvisha uko bimeze kugira ngo asobanukirwe neza. Iyo roho ngo yahise imushyiraho igitonyanga cy’ibyuya yari iri kuva. Ako kanya Stanislas yahise agwa igihumura. Aho agaruriye ubwenge, yatekerereje bagenzi be ibyamubayeho hanyuma batangira kwibabaza no kwihana ibyaha byabo.
Stanislas yamaze umwaka wose akibababazwa na cya gitonyanga cyari cyamuguyeho, ndetse nyuma aza no guhita yitaba Imana.
Hari kandi inkuru y’umupadiri Ferdinand wakomokaga i Castille, wavuze ku byabereye mu muryango w’Abadominikani ba Zamora muri Espagne. Muri iyo nkuru, umupadiri w’Umufransisikani waje kugaragara kuri mugenzi we nyuma yo gupfa, avuga ko agifite igihe kirekire cyo kubabara muri purgatoire kubera ibyaha bito atari yaricujije bihagije.
Inkuru ikomeza ivuga ko hari ibimenyetso by’umuriro byasigaye ku meza yo mu gace ka Zamora, bigafatwa nk’ikimenyetso cy’iyi nyigisho.

Impaka z’andi madini n’abahanga ku nyigisho ya purgatoire
Nubwo Kiliziya Gatolika ishimangira inyigisho ya purgatoire, andi madini amwe n’amwe ayamagana ayifata nk’ishingiye ku bitekerezo by’abantu kurusha Ibyanditswe Byera. Mu nyandiko zitandukanye z’amadini yaba iya Yehova nandi atandukanye, bagaragazamo ko kwizera amaraso ya Yesu ari byo byezaho umuntu ibyaha.
Bemeza ko kwezwa ibyaha bidaterwa no kumara igihe runaka muri purgatory. Na bo bagenda bagaragaza imirongo itandukanye yo muri Bibiliya isobanura ibi neza. Nko mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Yohani 1:7, hagira hati:
“Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyaha cyose.”
Hari n’indi mirongo myinshi yo muri Bibiliya Ntagatifu igaragaza ko kwizera amaraso ya Yesu ari yo nzira imwe rukumbi yo gukira ibyaha. Ibi wabireba neza mu gitabo cy’Ibyahishuwe 1:5 cyangwa mu Ivanjili ya Matayo 20:28.
Abatemeranya na Kiliziya Gatolika bagaragaza kandi ko ijambo purgatoire ritagaragara muri Bibiliya, bakabifata nk’ikimenyetso cy’uko iyi nyigisho ishingiye ku migenzo ya Kiliziya.
Abagiriki ba kera bemeraga ko habaho purgatoire. Clément d’Alexandrie, wari umuhanga muri filozofiya y’Abagiriki, yemeje ko abapfuye bashoboraga kwezwaho ibyaha binyuze ku muriro usukura. Icyakora, hari igitabo cy’amateka y’inyigisho za gikristo (The History of Christian Doctrines) cyavuze ko Papa Grégoire Mukuru ari we watsindagirije inyigisho y’umuriro wo muri purgatoire, akavuga ko ari inyigisho idashidikanywaho.
Papa Grégoire Mukuru yabayeho hagati ya 590 na 604, ibi wabibona mu gitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia, verisiyo ya kabiri, ku ipaji ya 825.
Mu mateka y’iyobokamana, purgatoire yagiye isobanurwa mu nama z’abasenyeri zitandukanye, zirimo izabereye i Lyons mu 1274, i Florence mu 1439 ndetse no mu Nama y’Abasenyeri yabereye i Trente mu 1547. Ibi byagize uruhare mu kuyigira inyigisho ishimangiwe mu Kiliziya Gatolika.
Purgatoire mu mateka n’imyemerere ya kera
Mu bitekerezo by’abagiriki ba kera, hari abemeye ko habaho ahantu ho kwezwa kwa roho. Umuhanga mu filozofiya Clément d’Alexandrie yemeje ko abapfuye bashoboraga kwezwa binyuze ku muriro usukura.
Ibi bigaragaza ko igitekerezo cyo kwezwa kwa roho nyuma y’urupfu kitari gishya, ahubwo cyagiye kigaragara mu bitekerezo by’abantu n’amateka y’iyobokamana.
Icyakora, impaka ku nyigisho ya purgatoire zakomeje kwiyongera uko imyaka yagiye ishira. Nubwo abanyamadini batandukanye badahuza ku nzira yo kugera ku buzima bw’iteka, benshi bahuriza ku gitekerezo cy’uko nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima.
Ibi bituma purgatoire ikomeza kuba imwe mu ngingo zikomeye zituma abantu batekereza ku rupfu, kuri roho no ku mibereho y’iteka.
Abanyamadini benshi bahuriza ku kuba ubuzima butarangirira ku rupfu. Icyakora, inzira zo kugera muri ubwo buzima bwo mu ijuru ni zo zikomeje kutavugwaho rumwe, bigatuma purgatoire ikomeza kuba imwe mu ngingo z’ingenzi zitera impaka mu myemerere ya gikirisitu.
Umwanzuro
Inyigisho ya purgatoire igaragaza uko urupfu rufatwa mu buryo burenze kuba iherezo ry’ubuzima bw’isi, igashyirwa mu rwego rw’urugendo rwa roho ruganisha ku ijuru. Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, purgatoire ni urubuga rw’ubutabera n’imbabazi by’Imana, mu gihe ku yandi madini ari inyigisho ikemangwa cyangwa igahakanwa.
Ibi bigaragaza ko n’ubwo abantu bose bahuriza ku kwemera ko hari ubundi buzima nyuma y’urupfu, gusobanura inzira ibuganishaho bikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye zitavugwaho rumwe mu myemerere ya gikirisitu.


Top of Form
Bottom of Form
