Rachel C. Poyeau Umuhanzi W’indirimbo Zo Kuramya Imana Wiyemeje Gukorera Imana Binyuze Mu Muziki
Rachel C. Poyeau, ni umukobwa ukomoka mu muryango w’abakirisitu bafite ukwizera gukomeye, akaba yaratangiye gukunda indirimbo zo kuramya Imana afite imyaka 14. Kuva icyo gihe, yabonye mu muziki inzira yo gutanga ubutumwa bw’urukundo rw’Imana n’icyizere, abifatanya no kubaka ubuzima bw’umwuka bukomeye.
Uyu muhanzi umaze kugira izina rikomeye, ahamya ko ijwi rye ari impano yahawe ngo rimubere igikoresho cyo gukorera Imana, ari nabyo byatumye atangira umuziki ku mugaragaro nyuma yo kumva ubutumwa bumwibutsa umuhamagaro we.
Indirimbo ze nka “I Say Yes to You”, “Without Limits” na “St-Esprit” zigaragaza uburyo ashyira hamwe indirimbo za gospel zigezweho n’imivugire itandukanye y’amadini n’imico itandukanye, agafasha benshi kunga ubumwe, anabakangurira kugomera ku Mana.
Rachel azwi kandi mu ndirimbo yagiye asubiramo zirimo “Master Do You Hear the Storm” n’iyitwa “Goodness of God” mu rurimi rwa Creole, bigaragaza intego ye yo kugeza ubutumwa bw’ihumure ku bantu bo mu ndimi n’imico itandukanye.
Kuri YouTube n’ahandi ku mbuga zicururizwaho umuziki, indirimbo ze zikomeje gukundwa cyane kubera amagambo y’ihumure n’ubutumwa bw’ubwiyoroshye zibumbatiye.
Uretse umuziki, Rachel akora nka Manager muri Santé Québec, aho abona akazi ke nk’iyongera ku murimo we wo gukorera Imana. Avuga ko gufasha abandi mu kazi ke no mu ndirimbo ze ari kimwe, byose bigamije gusigasira umuryango no guteza imbere urukundo n’ubumwe.
Mu bihangano bye bikomeye harimo “I Praise You”, indirimbo yo kuramya Imana ikundwa kubera amagambo yayo akora ku mitima, “What a Faithful and Tender Friend”, isubirwamo ry’indirimbo ya Gospel ya kera, ndetse na “Goodness of God, yishimiwe n’abakunzi b’umuziki kubera uburyo ihuza umuco n’ukwizera.
Intego nyamukuru ya Rachel ni ukugaragaza ugukunda Imana no gushimira igitambo cyayo, akoresheje ijwi rye nk’umuyoboro w’umugisha. Ashishikariza urubyiruko kuzamura impano zabo no kubaho mu kwizera nyakuri binyuze mu ndirimbo zoroshye kumva ariko zuzuye ubutumwa bukomeye.
