Urugendo rwihariye ruvuga ku kwaguka Kwa true promise ministries iri gukoreshwa n’Imana ibidasanzwe
Injili Bora Choir yatangaje igitaramo gikomeye cyiswe “We for the Gospel Live Concert” kizaba ku wa 16 Ugushyingo 2025 kuri Bethesda Holy Church Gisozi kwa Rugamba, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM).
Iki gitaramo kizaba kigamije guhesha ishimwe Imana no kugaragaza uburyo ubutumwa bwiza bukomeza gukwirakwizwa mu buryo bw’indirimbo n’ijambo ry’Imana.Muri iki gitaramo, hazaba harimo abaramyi bakomeye barimo True Promises Ministries,Boanerges Gospel Group, ndetse na Family of Singers mu gihe umwigisha w’ijambo ry’Imana azaba ari Rev. Claude Mutabazi umwe mu bakozi b’Imana bazwi mu nyigisho zifasha abakristo gukura no guhishurirwa kristo neza.

Injili Bora igiye gusakaza ubutumwa bwiza mu Rwanda ifatanije na true promise
True Promises Ministries ni umwe mu matsinda y’indirimbo amaze igihe agaragaza ubuhanga n’uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo. Yashinzwe mu mwaka wa 2009 n’urubyiruko rwaturutse mu matorero atandukanye, bagamije kuramya Imana binyuze mu ndirimbo no gufasha abantu mu buryo butandukanye.

True Promise ikomeje ibihe byo kuzamura ibendera rya kristo muri Kigali
Uretse kuba bazwi nk’abaririmbyi beza, True Promises ifite n’icyerekezo gikomeye cyo gukora ibikorwa by’urukundo n’ivugabutumwa. Ibi byatumye iri itsinda rikura cyane, rikaba ryarashinze amashami mu bihugu nka Burundi na Kenya, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho rifite ishami riri i Phoenix, Arizona ryatangijwe mu mwaka wa 2023.
Mu muziki, True Promises Ministries yanditse izina rikomeye binyuze mu bihangano byayo n’ibitaramo byayo by’uburyo bugezweho. Ifite urubuga rwa YouTube ruzwi nka “TRUE TUNEZ”, aho ishyira indirimbo nshya n’ibitaramo byayo by’umwimerere, bikaba bimaze gufasha benshi mu guhembuka no kwegera Imana.Itsinda ryagiye rikorana n’abaramyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, aho mu mwaka wa 2019 ryakiriye Bishop Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y’Epfo mu gitaramo cy’amateka cyabereye i Kigali.

Family of singers na true promise bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Injili Bora choir
Ubu butumire bwa True Promises muri We for the Gospel Live Concert ni icyemezo gikomeye cy’uko bakomeje kuba umusemburo w’ububyutse mu muziki wa Gospel.Iki gitaramo gitegerejwe na benshi cyitezweho guhuza abaramyi batandukanye mu gushima Imana no kugaragaza ko ubumwe mu ivugabutumwa ari cyo gisubizo ku isi y’iki gihe. Abategura iki gitaramo bemeza ko bizaba ari umugisha ku muntu wese uzacyitabira.

Amateka n’uburyo iri tsinda ryakuze kugeza ku rwego mpuzamahanga byatumye rihabwa agaciro gakomeye mu muziki wa Gospel

