AMAFOTO-Ihere ijisho ubwiza bwa hotel nshya ya FERWAFA
Nyuma y’imyaka 11 yose ibikorwa byo kubaka bitangiye ariko bitajya mu ngiro, kera kabaye Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora ku mugaragaro.
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, nibwo FERWAFA yemeje ko hoteli yayo iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yatangiye kwakira abashyitsi, aho ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) yabaye iya mbere mu kuyikoreramo umwiherero.
Izi ngimbi ziri kwitegura imikino ya CECAFA U17 izabera muri Éthiopie guhera ku wa 15 Ugushyingo 2025, ikazatanga amakipe azahagararira akarere muri AFCON U17.
Umuhango wo gutangiza hoteli witabiriwe n’abayobozi bakuru ba FERWAFA barimo Perezida wayo Shema Ngoga Fabrice, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo, Mugisha Richard, ndetse na Komiseri ushinzwe iterambere, Kanamugire Fidèle.
Hoteli ya FERWAFA yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, yari iteganyijwe kuzura mu mpera za 2016.
Yari igamije guteza imbere ibikorwa by’amacumbi ajyanye n’imikino, ifasha amakipe y’igihugu ndetse n’abandi bashaka gusohokera mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc ndetse na FIFA, ku ngengo y’imari ya miliyoni 4.z’amadolari (asaga miliyari 4 Frw).




