Prosper Nkomezi yongeye kugarukana umutumwa bukomeye bwo kwizera mundirimbo “Ntijya Ibeshya”
1 min read

Prosper Nkomezi yongeye kugarukana umutumwa bukomeye bwo kwizera mundirimbo “Ntijya Ibeshya”

Umuramyi ukunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Prosper Nkomezi, yongeye kugaragaza impano ye yo guhumuriza imitima abinyujije mu ndirimbo nshya yise “Ntijya Ibeshya.” Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana itajya ibeshya, kandi ko ibyo yavuze byose bizasohora igihe cyabyo kigeze.

Mu magambo yayo, Prosper Nkomezi agaragaza ubusabane n’Imana abwira abayumva kutacika intege mu gihe bategereje isezerano, kuko Imana y’ukuri idahinduka kandi ihora yibuka ibyo yasezeranyije. Aha yagize ati: “Tuza umutima, nezerwa; icyo yavuzeko izagikora, ntijya ibeshya.”

Nkomezi, uzwiho indirimbo zihembura imitima nka “Sinzahwema,” “Mana Irebe,” na “Urarinzwe,” yagaragaje mu buryo bugaragara gukura mu buhanzi bwe, akomeza kugendera ku murongo wo gutanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere mu bantu banyura mu bihe bigoye.

Indirimbo “Ntijya Ibeshya”, mu amagambo yorohereza umutima, n’amajwi yifitemo imbaraga z’umwuka. Ubutumwa bwayo bukangurira abantu kwizera no kurindira igihe cy’Imana, kuko itajya ibeshya kandi ibyo yavuze byose ishyira mu bikorwa.

Mu bigaragara, iyi ndirimbo ni imwe mu zihamya urwego Prosper Nkomezi agezeho mu muziki wa Gospel, ikaba yitezweho gukomeza gukiza no guhumuriza imitima y’abari mu bihe by’amarira n’ugushidikanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *