Umutoza wa APR FC yageneye ubutumwa FERWAFA
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongeye gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ryakwigira ku makosa y’imisifurire amaze kugaragara muri Shampiyona, rikongera guhugura abasifuzi hagamijwe kuzamura urwego rw’imikino n’ireme ry’irushanwa.
Ibi yabivugiye i Shyorongi, nyuma y’imyitozo yo ku wa Gatatu, aho yemeje ko amakosa y’abasifuzi amaze gutwara amanota menshi ikipe ye ndetse agatera igihunga mu bakinnyi –ibi bikunze kujyana no kwitera icyizere.
Yagize ati : “Niba dushaka guteza imbere umupira w’u Rwanda, tugomba kugira abasifuzi beza kandi b’abanyamwuga. Bagomba kongera guhugurwa no gufashwa kuko amakosa yabo asenya icyizere cy’abakinnyi n’ubwiza bw’umukino,”
Uyu mutoza w’Umunya-Maroc, yanongeyeho ko ikipe ye yabuze nibura amanota ane bitewe n’imisifurire itari ku rwego rukwiye muri iyi Shampiyona.
Yunzemo ati :“Mu mukino wa mbere hari penaliti twari dukwiye guhabwa, n’igitego cyanzwe. Mu cyumweru gishize twahawemo penaliti ku ikosa ryakorewe hanze y’urubuga rw’amahina. Ayo ni amanota ane yatakaye kandi yagombaga kugira icyo ahindura ku mwanya dufite.”
Taleb yavuze ko ayo makosa atari gusa ikibazo cya APR FC, ahubwo ashobora guteza icyuho mu mikinire y’amakipe yose no gusubiza inyuma icyizere cy’abafana n’abakinnyi.
Nubwo agaragaza impungenge, Taleb yijeje abakunzi ba Gitinyiro ko yiteguye neza umukino uzayihuza na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo 2025, kuri Stade Amahoro, ku isaha y’i saa cyenda z’igicamunsi.
Si ubwa mbere iyi kipe y’ingabo z’igihugu inenga imisifurire kuko mu kwezi gushize, nyuma y’umukino banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, ubuyobozi bwa APR FC bwandikiye FERWAFA busaba kurenganurwa, buvuga ko bwahohotewe n’ibyemezo by’abasifuzi birimo ikarita y’umutuku yahawe Ssekiganda Ronald ndetse na penaliti batabonye ku ikosa ryakorewe Denis Omedi.
