Urwara Umutwe Uhoraho? Dore Inzira Zemejwe n’Abaganga Zagufasha Kuwugabanya
Impuguke mu buvuzi bw’umutwe zisobanura uko imirire, ibitotsi, caffeine n’imyitwarire ya buri munsi bifasha kugabanya uburibwe bwo mu mutwe.
Kubabara umutwe ni ikibazo abantu hafi ya bose bahura na cyo mu buzima bwa buri munsi. Abantu bamwe bawumva rimwe na rimwe, abandi bakawugira kenshi ku buryo bibabuza gukora. Nubwo rimwe na rimwe ushobora kwibaza niba ari indwara ikomeye, inzobere mu buvuzi zivuga ko ibyo biba gake cyane, kandi ko hari uburyo bworoshye bwo gufasha umubiri gukira cyangwa kugabanya uwo mubabaro.
Dr. Xand van Tulleken, uzwi cyane kuri BBC mu kiganiro What’s Up Docs, avuga ko umutwe ashobora kuwurwara buri kwezi cyangwa buri mezi atandatu. Avuga ko kumenya imiterere y’umutwe wawe ari intambwe ya mbere mu kuwugenzura. Asaba abantu kwandika amakuru ajyanye n’igihe umutwe ubafashe, ibyo bari barimo gukora, ibyo bari barye, uko baryamye, ndetse n’ibihe by’ikirere, kugira ngo bibafashe kubona isano n’impamvu ituma umutwe ugaruka kenshi.
Ku ruhande rwe, Dr. Katy Munro, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutwe ku kigo National Migraine Centre, avuga ko kurya neza no guhitamo ibiribwa bifite intungamubiri ari ingenzi mu kugabanya umutwe. Asaba gukurikiza indyo imeze nk’iy’Abanya-Mediterranée irimo imbuto, imboga, amavuta meza n’amazi ahagije. Avuga ko iyi ndyo ifasha kugumana isukari ku rugero rwiza mu maraso no kurinda gucika intege.
Abahanga banavuga ko caffeine, mu rugero ruto, ishobora gufasha imiti irwanya ububabare gukora neza. Ariko baraburira ku kuyinywa cyane cyangwa mu masaha ya nijoro kuko bishobora kubangamira ibitotsi. Ndetse no kuyihagarika bitunguranye bishobora gutera umutwe wo kubura caffeine mu mubiri.
Dr. Munro anasaba kwirinda imiti irimo codeine, kuko ishobora gutuma umutwe ukurya kenshi cyangwa ugasubira nyuma. Avuga ko abantu badakwiye gufata imiti irwanya ububabare kurenza kabiri mu cyumweru, kuko bishobora gutera umutwe witwa “rebound headache”.
Mu gusoza, izi mpuguke zombi zigaragaza ko gufata umwanya wo kurya neza, gusinzira bihagije, gukora siporo, kugabanya stress no kunywa amazi ahagije ari byo by’ingenzi mu kugabanya umutwe. Nubwo buri wese afite umubiri utandukanye, kumenya neza imiterere y’umutwe wawe ni intambwe ikomeye mu kuwugenzura no kugira ubuzima bwiza.
