Abanyarwanda basabwe kuzigama itariki ya 21 ukuboza 2025, umunsi w’umunezero mwinshi hamwe na Chorale de Kigali
Chorale de Kigali, imwe mu ma korali akunzwe kandi yubashywe mu Rwanda, yateguye igitaramo gikomeye cya Christmas Carols Concert 2025 kizaba ku wa 21 Ukuboza 2025, kikabera kuri KCEV Camp Kigali.
Iki gitaramo kigiye kuba kimwe mu birori bikomeye by’iminsi mikuru y’ivuka rya Yesu Kristu, bikabera mu gihe benshi bazaba bari mu bihe by’akanyamuneza k’isozwa ry’umwaka.Iyi korali imaze imyaka myinshi ikora ibitaramo n’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ikaba izwiho kuririmba indirimbo zifite ubuhanga buhanitse haba mu ijwi, mu myumvire n’imyitwarire y’abaririmbyi bayo.
Amateka n’ubutumwa bya chorale de kigali bikomeje guhindura ubuzima bw’abantu
Chorale de Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1966, ikaba yaratangijwe n’abaririmbyi b’abagabo gusa, nyuma abategarugori bakaza kwinjira muriyo mu 1987, ari na bwo yabonye ubuzima gatozi nk’umuryango wigenga udaharanira inyungu.
Intego nyamukuru y’iyi korali ni uguteza imbere umuco wo kuririmba indirimbo za korali mu Rwanda no hanze yarwo, gususurutsa no gukangura umutima wa gikristo mu banyarwanda, ndetse no guteza imbere ubuzima bwo mu mwuka n’ubw’abantu ku baririmbyi bayo. Chorale de Kigali kandi ifite uruhare runini mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi mu gihugu, binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi n’ubutumwa batanga.

Chorale de Kigali irateganya gutanga ubutumwa bw’ivuka rya Yezu kristu binyuze mu majwi y’umunezero
Mu mateka yayo, Chorale de Kigali yagiye irangwa n’ibikorwa bikomeye birimo kuririmba mu Misa y’amateka yabaye mu 1990 iyobowe na Papa Yohani Pawulo wa II, ndetse no kwitabira ibirori mpuzamahanga birimo Music Beyond Borders Festival.Ibi bikorwa byagiye biyifasha kumenyekana no guhagararira neza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga rw’umuziki wama korali.
Kugeza ubu, iyi korali ibarizwamo abaririmbyi bagera hafi ku 150, bafite imyaka iri hagati ya 17 na 70, bose bahujwe n’urukundo rwo kuririmba no guhimbaza Imana. Aba baririmbyi bakomoka mu nzego zitandukanye z’ubuzima harimo abarimu, abanyamategeko, abaganga, abashoramari n’abandi, bose bahurira ku rugendo rumwe rwo guteza imbere ubuhanzi bwa korali mu Rwanda.
Chorale de Kigali imaze gushyira hanze alubumu 13 z’indirimbo zayo zifite ubutumwa butandukanye, ndetse buri mwaka ikagira igitaramo gikomeye cya Christmas Carols Concert cyamaze kuba ikirango cyayo kuva mu 2013. Ibi bitaramo byagiye bikurura imbaga nyinshi y’abakunzi b’umuziki wa korali, ndetse byagiye bibera ahantu hanini harimo na BK Arena.
Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byayo byo gufasha abantu kuruhuka mu buryo bw’umwuka n’ubw’umutima, muri Kamena 2025 Chorale de Kigali yari yakoze igitaramo cyiswe Voices in Harmony,cyagaragazaga urugendo rw’iterambere ry’indirimbo zayo kuva yashingwa kugeza ubu. Iki gitaramo cyagaragaje ubuhanga bukomeye bw’iyi korali ndetse kigaragaza icyerekezo gishya cyayo mu muziki wa korali mu Rwanda.

Kigali yiteguye kwakira igitaramo cy’amateka cya chorale de kigali
Kuri ubu, abategura Christmas Carols Concert 2025 batangaje ko iki gitaramo kizaba cyihariye kurusha ibindi byabanje, haba mu buryo bw’imikorere, mu gucurangwa k’umuziki, ndetse no mu itegurwamo ry’imyambaro n’ibindi.
Abanyarwanda bose bakaba basabwa kuzigama itariki ya 21 Ukuboza 2025 kugira ngo bazifatanye na Chorale de Kigali muri iki gikorwa cy’umunezero n’ukwizihiza ivuka rya Mucunguzi.
chorale de kigali igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyiswe christmas carols concert 2025

