“Ohio Tour 2025”: Umunsi udasanzwe w’abaramyi b’Abanyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2 mins read

“Ohio Tour 2025”: Umunsi udasanzwe w’abaramyi b’Abanyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mukongomani Alexis yateguye igitaramo gikomeye “Ohio Tour” kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umuramyi ukunzwe Mukongomani Alexis ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Ohio Tour”, kizaba ku cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, muri Leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri West Broad Church of Nazarene, aho abazakitabira bazataramirwa mu buryo bwiza n’abaramyi batandukanye.

Mukongomani Alexis yongera kugaragaza ko ubutumwa bw’indirimbo bushobora guhindura ubuzima

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gukomeza umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zubaka imitima, kikazitabirwa n’abaririmbyi, abavugabutumwa n’abacuranzi b’inararibonye. Umuyobozi w’iki gitaramo ni Rev. Paul, naho Rev. Nkomozi ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana. Abazitabira kandi bazishimira umuziki urimo Singer Ngoga, Soloist Patrick hamwe n’abacuranzi Joyful na Alexis ubwe, ndetse na Yannick.

Nk’uko bitangazwa n’abategura, iki gitaramo kizatangira saa cyenda z’amanywa (3PM) kandi kizabera ahitwa 7430 W Broad St, Galloway OH 43119. Kwinjira ku muntu umwe ni $30, ku bashakanye ni $50, naho abifuza gufatanya nk’abaterankunga (sponsors).Iki gitaramo gitegurwa ku bufatanye na Gisubizo Ministries Ohio, kikaba gitegerejwe na benshi baba muri diaspora nyarwanda n’abanyamahanga bakunda indirimbo zo guhimbaza Imana.

Gisubizo Ministries Ohio iri mu myiteguro y’igitaramo cy’amateka kizahuza abaramyi n’abacuranzi bakunzwe cyane

Abategura iki gitaramo bavuga ko ari umwanya mwiza wo kongera guhuriza hamwe abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza, kubafasha gukomeza imbaraga mu rugendo rwo Kwizera no kubyutsa Ibihe by’ububyutse muri America.

Abifuza kubona amakuru arambuye cyangwa gutanga inkunga bashobora guhamagara cyangwa kohereza ubufasha kuri Queen M. Aline binyuze kuri Zelle cyangwa Cash App kuri nimero +1 (602) 921-2469, cyangwa kuri Bisama Alexis kuri nimero +1 (602) 725-5601.

Mukongomani Alexis asanzwe ari umuramyi w’umuhanga ufite impano mu kuririmba indirimbo zifasha abantu kwegera Imana. Abenshi mu bakunzi be bavuga ko “Ohio Tour” izaba imwe mu bitaramo bikomeye byuzuye imbaraga z’Imana bizaba muri diaspora nyarwanda muri uyu mwaka wa 2025.

Mukongomani Alexis yateguye “Ohio Tour” Igitaramo cyitezweho guhembura imitima muri Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *