Lionel Messi yemeje ko gusezera ruhago atari vuba
1 min read

Lionel Messi yemeje ko gusezera ruhago atari vuba

Lionel Messi yongeye kugaragaza ko igihe cye cyo gusezera umupira w’amaguru kitaragera ubwo yari nama y’ubucuruzi yiswe ‘American Business Forum’ yabereye i Miami ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Messi, w’imyaka 38, yari umwe mu batumirwa barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicali.

Mu ijambo rye ryanatambukijwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika, Messi yagize ati:“Nabaye mu mwuga wanjye igihe kirekire kandi uracyakomeje… Ariko ndabona ko ubu ngenda ntekereza cyane ku bindi bintu nashobora gukora mu minsi iri imbere. Umupira w’amaguru ugira igihe, kandi birumvikana ko uzarangira.”

Uyu mukinnyi umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro umunani, yavuze ko yifuza gukina kugeza ku gikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique. Nyamara, aherutse 1no kongera amasezerano ye na Inter Miami kugeza mu mpera za 2028, ubwo azaba afite imyaka 42.

Messi yongeyeho ati:“Ndi gutangira gutekereza ku byo nakora nyuma yaho. Isi y’ubucuruzi iranyishimiye cyane, kandi ndifuza kuyikoreramo byinshi. Nta byinshi nzi ubu, ariko ndimo gutangira urugendo rw’ubucuruzi mu buryo bw’umwuga.”

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Umujyi wa Miami, Francis Suarez, yamuhaye urufunguzo rw’umujyi nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku byo yagezeho no ku ruhare rwe mu guteza imbere uyu mujyi.

Messi yashimiye abaturage ba Miami avuga ati:“Ndishimiye kuba ndi hano. Twakiriwe neza n’abaturage, kandi kuba mpaherewe ishimwe nk’iri ni ishema rikomeye kuri njye n’umuryango wanjye.”

Imibare ya Messi kugeza ubu:

  • Barcelona (2004–2021): Imikino 778, ibitego 672, ibikombe 24 birimo La Liga 10 na Champions League 4.
  • Paris Saint-Germain (2021–2023): Imikino 75, ibitego 32, ibikombe 3.
  • Inter Miami (2023–ubu): Imikino 84, ibitego 74, ibikombe 2.
  • Argentina (2005–ubu): Imikino 195, ibitego 114, birimo igikombe cy’Isi cya 2022 na Copa América ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *