Ubutumwa bw’umutoza wa Rayon Sports mbere yo gucakirana na APR FC
Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko nta gitutu na gito afite mbere y’umukino ukomeye uzahuza ikipe ye na APR FC kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Ni umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda 2025-2026, ukaba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose mu gihugu.
Ferouz yabigarutseho nyuma y’imyitozo yo ku wa Kane, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yavuze ko kuba uyu mukino uzahuza amakipe y’amateka atandukanye bitamushyiraho igitutu, kuko nk’umuntu wakiniye mu Burundi, yamenyereye imikino ikomeye kurushaho.
Yagize ati:“Nakinnye imikino myinshi y’amakipe ahanganye ndi umukinnyi, nyikina i Burundi noneho hariya ho no kwicana baricana. Njye narabimenyereye rero nta gitutu nakwishyiraho cyangwa ngo nkishyire ku bakinnyi. Ni umukino wo kubaha ariko urasanzwe ku mutoza, keretse ku bafana.”
Uyu mutoza yavuze ko ikipe ye iri mu bihe byiza, kandi ko abakinnyi bose bameze neza haba mu mubiri no mu mitekerereze.
Yashimye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuba bwarakoze ibishoboka byose kugira ngo ikipe igire ibyangombwa byose biyifasha kwitegura neza.
Ati:“Abayobozi twabasabye ibyo dukeneye byose babiduhaye, natwe turiteguye. Abakinnyi bameze neza bose, mu mutwe barisanzuye kandi ni ko abakinnyi banjye baba bameze aho ari ho hose.”
Rayon Sports iraza guhura na APR FC mu gihe iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, ifite amanota 10 mu mikino itandatu imaze gukina inyuma ya Police FC ifite amanota 13, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 8 ariko ikaba ifite imikino ibiri itarakina.
Abasesenguzi b’umupira bavuga ko uyu mukino ushobora kuba umwe mu isuzuma rya mbere rya Ferouz nk’umutoza mukuru w’agateganyo, cyane ko Rayon Sports iri kwitwara neza nyuma y’igihe gito itandukanye n’umunya-Tunisie Afhamia Lotfi wayitozaga.
