James na Daniella batangaje ko baziririmba indirimbo shya mu gitaramo Endless worship
Abaramyi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, James na Daniella, bagiye gukora igitaramo gikomeye cyitwa Endless Worship Concert, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 14 Ukuboza 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM), kikabera muri Hope of Life International Church iherereye kuri 1915 W Thunderbird Rd, Phoenix, AZ 85023Iki gitaramo cyateguwe ku na Holi Worship Team.
Icyi gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwihariko, aho hazabera live session izahuza abakunzi b’umuziki wa gospel n’abaramyi batandukanye.

James na Daniella bagiye gukora igitaramo “Endless Worship Concert” muri Amerika
James Rugarama na Daniella Mukiza, bazwi mu ndirimbo zafashije imitima ya benshi nka “Mpa Amavuta,” “Nubu Nihondi,” “Isezerano,” “Rutuma Ndirimba” ndetse na Ibyiringiro. Aba bombi batangiriye umuziki wabo nk’itsinda mu mwaka wa 2019, nyuma y’imyaka mike bamaze barushinze, kandi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya.
Mu rugendo rwabo rw’umuziki, bamaze gukorana n’abaramyi bakomeye barimo Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye, ibintu byafashije kuzamura izina ryabo ku rwego mpuzamahanga. Ubu bazwi nk’umwe mu miryango y’abaramyi bafite umurongo uhamye n’ubutumwa bufite intego mu muziki wa uvuga ubutumwa bwiza.James na Daniella batangaje ko iki gitaramo kizaba ari igihe cyo “gusubira imbere y’Imana no kuyihimbariza mu kuri no mu mwuka,” ari na cyo cyatumye bacyita Endless Worship Concert.

Abaramyi bakunzwe James & Daniella bazifatanya n’abatuye muri Amerika mu gitaramo Endless worship
Ni igitaramo kizagaragaza ubuzima bwabo bw’amasengesho n’ubutumwa bwabo bwibanda ku kwereka abantu ko Yesu ariwe nzira yonyine kubashaka gukizwa. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ku mafaranga $30 ku muntu umwe, na $50 ku bashakanye (couples). Abategura iki gitaramo bavuze ko hari andi makuru azashyirwa hanze mu minsi iri imbere, harimo urutonde rw’abandi bahanzi bazafatanya nabo.
Iki gitaramo kitezweho kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’abaramyi b’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, ndetse kikaba kizafasha no guteza imbere umurimo w’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza, nk’uko James na Daniella bagiye babigaragaza mu rugendo rwabo rw’umuziki wuzuye ubuhamya bw’umuntu wahuye na Yesu.
Abaramyi b’Abanyarwanda James & Daniella bagiye guhimbaza Imana muri Phoenix, USA

James na Daniella bongeye kugaragara mu bitaramo nyuma y’igihe

