Urubyiruko rwo muri Kaminuza Y’u Rwanda rukomeje kugaragaza inyota yo kumenya Imana kurusha ibindi
2 mins read

Urubyiruko rwo muri Kaminuza Y’u Rwanda rukomeje kugaragaza inyota yo kumenya Imana kurusha ibindi

CEP UR Huye yateguye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u RwandaAbanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bavuga ubutumwa bwiza baturuka mw’itorero ADEPR witwa Campus Evangelical Pentecostal (CEP UR Huye), bateguye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa kizabera kuri UR Huye Stadium kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2025.

Iki giterane cyiswe Evangelical Campaign 2025 kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Ukuri Kubatura, Impano Ihebuje”ishingiye kuri 1 Timoteyo 2:4.Iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Prof. Samuel Byiringiro, Pastor Gatanazi Justin, Ev. Clarisse Ingabire, Ev. Anne Mukeshimana, Pastor Binyonyo Jeremie, Pastor Desire Habyarimana, Rev. Rurangwa Valentin, Rev. Uwambaje Emmanuel, Rev. Tharcisse Ndayishimiye, Rev. Nsabayesu Aimablena Senior Pastor Ndayizeye Isaïe uzaba ari mu bigisha bakuru muri iki giterane.Mu rwego rwo gufasha abitabiriye kwinjira mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana, hazaba hari amakorali akomeye mu Rwanda arimo Jehovah Jireh Choir , Ebenezer Choir (ADEPR Cyahinda) ndetse na Abarinzi Choir (ADEPR Nyanza).

Ivugabutumwa muri Kaminuza: CEP UR Huye igamije guhindura ubuzima bw’urubyiruko no kuzana benshi kuri Yesu

Haziyongeraho n’izindi korali zituruka muri CEP UR Huye nka Elayo Family Choir, Vumilia Choir, Enihakale Choir, Alliance Choir ndetse n’itsinda riramya El Elyon Worship Team Nk’uko byatangajwe n’abategura iki giterane, intego nyamukuru ni ukwigisha ukuri kw’Ijambo ry’Imana, gufasha urubyiruko rwo muri kaminuza gusobanukirwa ubutumwa bw’agakiza, ndetse no gutanga umwanya wo gusubira ku Mana no kuyimenya by’ukuri. Ni igikorwa giteganyijwe gufungurira imiryango abanyeshuri benshi mu rugendo rwo gukizwa.

CEP UR Huye imaze imyaka myinshi igira uruhare rukomeye mu buzima bwa gikirisitu muri Kaminuza y’u Rwanda. Uretse ibikorwa by’ivugabutumwa, iri tsinda rifite amakorali aririmba indirimbo zubatse imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Elayo Family Choir izwi mu ndirimbo nka Tuzasa Nawe na Iwawe Ni Heza.

Abategura iki giterane batangaje ko ibi azaba ari ibihe byiza bidasanzwe kandi ndetse kizananyura kuri YouTube (Live Streaming ) ku mbuga nkoranyambaga za CEP UR Huye ku buryo n’abari hanze y’u Rwanda bazabasha kugikurikira.Iki giterane Evangelical Campaign 2025 kizaba ari urubuga rwo guhura n’Imana, gukomeza ukwizera no gushyira urubyiruko rwiga muri Kaminuza ku murongo w’ukuri kw’Ijambo ry’Imana. CEP UR Huye irahamagarira buri wese kuza kwifatanya nayo muri iki gikorwa gikomeye cy’ububyutse n’ivugabutumwa.

Ukuri Kubatura, Impano Ihebuje” insanganyamatsiko izahuriza hamwe abizera i Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *