Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Imva Ye Irarangaye” ubutumwa bwibutsa ko Kristo yazutse kandi akiri muzima
1 min read

Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Imva Ye Irarangaye” ubutumwa bwibutsa ko Kristo yazutse kandi akiri muzima

Korali Shalom, imwe mu makorali akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yongeye kugarukana indirimbo ifite ubutumwa bukomeye yise “Imva Ye Irarangaye”, igaruka ku ntsinzi ya Yesu Kristo watsinze urupfu, akazuka kugira ngo abantu bose babone ubugingo bushya.

Muri iyi ndirimbo, Shalom Choir ishimangira ko Kristo ari Jambo uhoraho, ufite imbaraga zikiza kandi utanga ubugingo ku bamwizera. Abaririmbyi batangira bibutsa ko imva ya Yesu itakiri ifunze, ko yazutse kandi ko imbaraga ze ziri hagati y’abamwiringira bose.

Indirimbo igaragaza ibyishimo byo kwizihiza intsinzi ya Kristo ku rupfu na satani, aho korali iririmba ko “ingoyi zose z’ibyaha byacu Yesu yaziciye,” ikerekana ko muri we ari ho haboneka umudendezo nyawo.

Mu gice cya kabiri cy’indirimbo, havugwa uburyo Yesu yabaye ibuye ryanzwe n’abubatsi, ariko Imana ikaritoranya, irihindura igikingi gikomeye cy’inzu. Nubwo yababajwe, agasuzugurwa, akanambikwa ikamba ry’amahwa, ubu yambaye ikamba ry’ubwami, yicaye iburyo bw’Imana Se, nk’Umutsinzi watsinze urupfu na kuzimu.

Ubutumwa bukubiye muri “Imva Ye Irarangaye” ni ubwo gushima no gutangaza amahoro n’intsinzi tubona muri Yesu, utanga ubugingo bushya kandi akomeza kwibutswa nk’Umwami watsinze byose.

Shalom Choir, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, imaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo ikoresha amajwi meza mu gukomeza abantu no kubahumuriza binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi buvuga kuri Kristo wazutse.

Ni indirimbo ifite umwuka w’ibyishimo n’intsinzi, itanga icyizere ku bakristu bose ko imbaraga za Kristo zidahinduka kandi ko urupfu rwe n’izuka rye ari ishingiro ry’umukiro wacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *