Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 13 Ugushyingo
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 13 Ugushyingo

Turi ku wa 13 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 317 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 48 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe Ubugwaneza ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1931: Umwami Mutara III Rudahigwa ni bwo yimye ingoma, ayobora kugeza atanze mu 1959.

1990: Perezida Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu nubwo bitigeze bikorwa. 1985: Ikirunga cya Nevado del Ruiz (…)

Turi ku wa 13 Ugushyingo 2024. Ni umunsi wa 317 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 48 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi wahariwe Ubugwaneza ku Isi.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1931: Umwami Mutara III Rudahigwa ni bwo yimye ingoma, ayobora kugeza atanze mu 1959.

1990: Perezida Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu nubwo bitigeze bikorwa.

1985: Ikirunga cya Nevado del Ruiz muri Colombia cyararutse ababarirwa mu bihumbi 23 bahasiga ubuzima.

1994: Muri Suède habaye kamarampaka yemeje ko iki gihugu kijya mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu muziki

2010: Taylor Swift yabaye umuhanzi wa mbere ugize indirimbo 11 icyarimwe mu ijana zikunzwe kuri Billboard.

Abavutse

1967: Juhi Chawla wabaye Nyampinga w’u Buhinde mu 1984.

1969: Iskander Mirza, wabaye Perezida wa mbere wa Pakistan.

Abapfuye

1998: Edwige Feuillère, umukinnyi wa filimi w’Umufaransakazi.

2020: Peter Sutcliffe, umwicanyi ruharwa w’Umwongereza wari uzwiho kwica Abagore aho yahitanye 13 abandi barindwi bakamurokoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *