Bimenyimana Bonfils-Caleb yahawe ibihano bishya
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Bimenyimana Bonfils-Caleb, yahawe ibindi bihano byo kudakina imikino itatu mpuzamahanga, nyuma y’igikorwa cyafashwe nk’icy’ubugome yakoze ubwo yakiniraga igihugu cye mu mukino wa gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye i Bujumbura mu kwezi gushize.
Mu mukino u Burundi bwakinnyemo na Kenya, Bimenyimana wahoze akinira Rayon Sports ndetse na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, yahawe ikarita itukura itaziguye nyuma yo kugerageza kwataka umupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo, akaza gukandagira mu maso umunyezamu wa Kenya, Brian Bwire.
Bwire yahise akurwa mu kibuga ari ku ngombyi y’abarwayi, nyuma aza kumara ibyumweru bibiri adakina kubera igikomere yaciwe hejuru y’ijisho.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryari ryamuhagaritse umukino umwe gusa, bituma atagaragara mu mukino wa nyuma w’u Burundi na Gabon.
Ariko nyuma yo gusuzuma neza ibyabaye, FIFA yafashe icyemezo cyo kongera igihano kikagera ku mikino itatu. Ibi bisobanuye ko Bimenyimana atazagaragara mu mukino wa gicuti uzahuza u Burundi na Zambia ku wa 18 Ugushyingo.
Uretse guhagarikwa, uyu mukinnyi kandi yaciwe amande angana na 5,000 y’amafaranga y’u Busuwisi (asaga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda), nk’uko byatangajwe n’uruhande rwa FIFA.
Bimenyimana, wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mwaka wa 2017, amaze gukinira “Intamba mu Rugamba” imikino 24, aho yatsinzemo ibitego birindwi. Uyu rutahizamu w’imyaka 27 azwiho ubuhanga mu gukina n’imbaraga, ariko rimwe na rimwe akanarangwa no kwihuta cyane mu bikorwa bye byo mu kibuga.
Nubwo byemezwa ko iki gihano gishobora no kugira ingaruka ku rwego mpuzamahanga. Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ntiyigeze atangaza byinshi ku cyemezo cya FIFA, ariko yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko umukinnyi azabyigiramo nk’isomo rikomeye.
Yagize ati : “Caleb ni umukinnyi ukomeye kandi ufite impano. Ariko nk’abakinnyi b’abahanga, tugomba no kwiga kugenzura amarangamutima igihe turi mu kibuga,”.
Uretse kuba azasiba imikino itatu, Bimenyimana ashobora no kugirwaho ingaruka zikomeye n’iki cyemezo bijyanye n’amakipe yamwifuzaga, cyane ko yari mu biganiro n’amakipe yo muri Aziya na Afurika y’Amajyaruguru mbere y’iyi dosiye.
