Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo gushyira stade Amahoro mu maboko y’abikorera
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yafashe umwanzuro mushya wo gushyira Stade Amahoro mu maboko y’abikorera, mu rwego rwo kunoza imicungire yayo no kuyibyaza umusaruro ku buryo bujyanye n’igihe.
Ubu iyi Stade iri mu biganza bya kompanyi yitwa Q&A Group Ltd, yatangiye kuyiyobora ku mugaragaro guhera ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’imyaka irenga ibiri Stade Amahoro ivugururwa, aho tariki ya 1 Nyakanga 2024 yafunguwe ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa ikava ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25, ikagera ku bihumbi 45.
Ni imwe mu nyubako z’imikino zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, ifite ibikoresho bigezweho byujuje ibisabwa na FIFA na CAF.
Ariko, guha abikorera ububasha bwo kuyicunga byahise bizana impinduka mu mabwiriza n’ibiciro bishya.
Amakuru yemeza ko mbere Stade Amahoro yakodeshwaga miliyoni 12 Frw, ariko kompanyi Q&A yamaze kuzamura ibiciro ku kigero kitatangajwe ku mugaragaro.
Ibi bikaba byatangiye gutera impungenge amakipe amwe n’amwe asanzwe ahakinira, cyane cyane asanzwe azwiho ko adafite ubushobozi bukomeye.
Uretse izamuka ry’ibiciro, hari n’andi mabwiriza mashya ashobora kutishimirwa n’amakipe. Urugero, ikipe yakiriye umukino ntizongera kwemerewe kugurisha imyanya ya ‘Sky Box’, kuko ubu izajya icuruzwa na kompanyi Q&A ubwayo. Byongeye, ibikorwa byo gucururiza imbere ya Stade mu gihe cy’imikino byari bisanzwe bitangwa n’ikipe yakodesheje bizajya bitangwa gusa na kompanyi ifite Stade cyangwa na bo ubwabo bacuruze.
Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kwibaza niba izi mpinduka zitazagira ingaruka ku makipe mato n’abafana, cyane cyane mu gihe ibiciro byo kwinjira bizaba byazamutse.
Ariko hari n’ababona iyi gahunda nk’inzira yo kwimakaza ubucuruzi n’imicungire y’umutungo wa Leta ku buryo bwunguka.
Umwe mu bakozi ba Minisiteri ya Siporo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye itangazamakuru ko icyo Leta ireba ari uko Stade Amahoro icungwa neza kandi ikabyazwa umusaruro. Abikorera bazayifasha kugira isura mpuzamahanga, ariko ibyo byose bizakorwa hubahirizwa inyungu z’amakipe n’abanyarwanda muri rusange.
Kugeza ubu, kompanyi Q&A irimo kuganira n’abahagarariye amakipe akina mu cyiciro cya mbere kugira ngo bumvikane ku buryo bushya bwo gukodesha no gukoresha Stade.
