Umushumba Wa Kiliziya Gatorika Ku Isi Yagaragaje Filime Z’ibihe Byose Akunda
1 min read

Umushumba Wa Kiliziya Gatorika Ku Isi Yagaragaje Filime Z’ibihe Byose Akunda

Vatican yatangaje ko Léon XIV afata filime zakunzwe mu kinyejana cya 20 nk’iz’ibihe byose, zigaragaza ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’ukwemera

Robert Francis Prevost, uzwi nka Papa Léon XIV, yagaragaje urutonde rwa filime afata nk’iz’ibihe byose akunda, ahanini zo mu kinyejana cya 20 (1901–2000). Ibi byatangajwe na Vatican, ivuga ko Papa Léon XIV ari mu myiteguro yo guhura n’abahanga mu gukina no gukora filime, baganire ku ruhare rwazo mu kwamamaza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Filime ya mbere Papa Léon XIV akunda ni “It’s a Wonderful Life” yasohotse mu 1946, ivuga inkuru y’umumalayika waje ku Isi gufasha umugabo w’umushoramari kubona agaciro k’ubuzima bwe.

Ikurikirwa na “The Sound of Music” yasohotse mu 1980, ishingiye ku nkuru y’umukobwa wari witegura kuba umubikira, aza gufasha abana barindwi mu bihe by’ihangayiko ubwo Aba-Nazi bafataga agace ka Autriche.

Papa Léon XIV yavuze kandi ko akunda filime “Ordinary People” ya Robert Redford yasohotse mu 1980, yerekana imibereho y’umuryango wahuye n’akaga nyuma yo kubura umuhungu wabo.

Filime ya nyuma yashyize ku rutonde ni “Life is Beautiful” (1997), ifatwa nk’ifite ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust).

Si ubwa mbere Papa Léon XIV agaragaje urukundo rwe kuri sinema, kuko afite gahunda yo guhura n’abakora filime kugira ngo baganire ku buryo ibihangano bya sinema byarushaho gukoreshwa mu gusakaza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Kandi si we Papa wa mbere ugaragaje ibyo yishimira muri sinema, kuko mu 2013 Papa Francis na we yigeze kugaragaza ko akunda filime z’Abataliyani nka “La Strada” (1954) na “Rome, Open City” (1945).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *