Ubutumwa bw’Ubuzima Bushya mu ndirimbo “Igitaramo” ya Korali Jehovah Jireh bwanejeje imitima ya benshi
1 min read

Ubutumwa bw’Ubuzima Bushya mu ndirimbo “Igitaramo” ya Korali Jehovah Jireh bwanejeje imitima ya benshi

Korali Jehovah Jireh, imwe mu makorali akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mukarere, yongeye kwandika izina mu mitima y’abakunzi b’indirimbo zubaka ukwemera binyuze mu ndirimbo yabo nshya bise “Igitaramo”. Iyi ndirimbo nshya itanga ubutumwa bwimbitse bwo gushima no guhimbaza Yesu Kristo, Intwari itabara abatuye isi, ari nayo yitiriwe igitaramo cyabo cy’indirimbo n’ubuhamya.

Muri iyi ndirimbo, abaririmbyi baririmba nk’abaganira, basangira ibyishimo byo kwibuka ibikorwa byiza by’Umwami Yesu, bavuga ko “Yesu ari Intwari yacu, Intwari nyayo.” Bagira bati: “Abera baraganiriye, maze bakesha igitaramo ntakindi bavugaga, bavugaga umurimo utunganye w’Umwami wanjye.”

Indirimbo “Igitaramo” ishingiye ku nkuru zo mu Byanditswe Byera, aho abaririmbyi batambutsa ubutumwa bw’ukuntu Yesu yakijije, yahumurije n’abari baratakaye, harimo n’inkuru imenyerewe yo kuzura k’umwana w’umupfakazi wo mu mudugudu wa Nayini. Aho havugwa amagambo agira ati:
“Yesu amubonye amugirira imbabazi, akora ku kiriba aramuzura, abari aho barahimbaza bati: Nyamara Imana igendereye ubwoko bwayo.”

Uretse ubutumwa bushingiye ku rugero rwa Yesu, iyi ndirimbo irimo n’ibitekerezo bitanga ihumure ku bantu banyuze mu bihe bikomeye, ikabibutsa ko Imana ikiri ku ngoma kandi igikora ibitangaza. Igaragaza uburyo Yesu atarobanura ku butoni, yakijije abari bafite ibibembe, ababarira abanyabyaha nka Zakayo, ndetse agahumuriza ababuze icyizere.

Umuyobozi wa Jehovah Jireh Choir yavuze ko iyi ndirimbo ari igihangano cyakozwe mu masengesho no mu mutuzo, igamije gukomeza abantu bose bababaye cyangwa batakaje ibyiringiro. Yagize ati:

“Twifuje gukora indirimbo itari iyo kwinezeza gusa, ahubwo iyo guhumuriza imitima. ‘Igitaramo’ si igitaramo cy’indirimbo gusa, ni umwanya wo gushima Imana yabanye natwe no kwibuka ibyo yadukoreye.”

Abakunzi ba korali biteze ko iyi ndirimbo izongera gushyira Jehovah Jireh Choir ku rundi rwego, kuko yamamaye kubera uburyo bwiza bwo guhuza amagambo, amajwi, n’ubutumwa bufite ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *