Urukiko Rwa Abuja Rwategetse ko Very Dark Man Atabwa Muri Yombi Nyuma Yo Gusebya Umwe Mu Bahanzi B’indirimbo Zo Kuramya
1 min read

Urukiko Rwa Abuja Rwategetse ko Very Dark Man Atabwa Muri Yombi Nyuma Yo Gusebya Umwe Mu Bahanzi B’indirimbo Zo Kuramya

Umucamanza Emmanuel Iyanna yategetse ifatwa rya VDM nyuma yo kwanga kwitaba urukiko ku birego byo gusebya umuramyikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mercy Chinwo.

Urukiko rwo mu Karere ka Wuse Zone 6 i Abuja muri Nigeria rwategetse ko uwitwa Very Dark Man (VDM), uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, atabwa muri yombi kubera gusebya umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mercy Chinwo.

Iri tegeko ryasohowe ku wa 13 Werurwe 2025 n’umucamanza Emmanuel Iyanna, nyuma y’uko VDM atitabiriye urubanza yari yahamagajwemo ku wa 5 Werurwe 2025, akauga ko ahubwo arengana.

VDM ashinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma avuga ko Mercy Chinwo yatwaye amafaranga agera kuri 345.000$ y’uwitwa Ezekiel Onyedikachukwu uzwi nka Eezee Tee, wahoze areberera inyungu ze mu muziki.

Mercy Chinwo yahakanye ibyo birego, atanga ibimenyetso birimo inyandiko za email n’ibindi bigaragaza ko nta mafaranga yigeze atwara. Nyuma y’ibi, yareze VDM mu rukiko asaba indishyi z’amafaranga miliyari 1.1 y’amanayira akoreshwa muri Nigeria, ndetse asaba ko asiba inyandiko zimusebya kandi akamusaba imbabazi ku mugaragaro.

Mu gihe urubanza rwa VDM rugitegerejwe, Eezee Tee nawe akurikiranywe mu rundi rubanza rurebana n’uburiganya rukorerwa i Lagos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *