Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 15 Ugushyingo
Turi ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 319 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 46 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1884: Mu nama izwi nk’iya “Berlin”, ibihugu by’i Burayi byigabagabanyije ibya Afurika maze uwo munsi u Budage buhabwa u Rwanda kugeza bukubiswe inshuro n’u Bubiligi mu 1916.
1999: Nahimana Ferdinand wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM, yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i (…)
Turi ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 319 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 46 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1884: Mu nama izwi nk’iya “Berlin”, ibihugu by’i Burayi byigabagabanyije ibya Afurika maze uwo munsi u Budage buhabwa u Rwanda kugeza bukubiswe inshuro n’u Bubiligi mu 1916.
1999: Nahimana Ferdinand wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM, yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha nubwo nyuma rwaje kumugabanyiriza igihano kikaba imyaka 30.

1992: Leta ya Alabama muri Amerika, yatangaje ko ikuyeho igihano cyo kwicisha urushinge rw’ingusho.
2005: Amerika yemeye ko yifashishije zimwe mu ntwaro z’ubumara ngo ibashe guhangana na Saddam Hussein waregwaga gutunga bene izo ntwaro.
2022: Hatangajwe ko abatuye Isi bageze kuri miliyari umunani.
Mu muziki
2011: Drake yashyize hanze Album yise “Take Care”, itorwa nka Album nziza yo mu njyana ya Rap mu bihembo bya Grammy.

Abavutse
1970: Patrick M’Boma uri mu batsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu ya Cameroun.

1996: Havutse Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016.

Abapfuye
1996: Hapfuye Narayan Apte uzwiho kuba ari we wivuganye Mahatma Gandhi ufatwa nk’umubyeyi w’u Buhinde.