Umuntu wese ufite inyota yo guhishurirwa kristo neza yagiriwe inama yo kuzitabira igitaramo Hymns and Truth
2 mins read

Umuntu wese ufite inyota yo guhishurirwa kristo neza yagiriwe inama yo kuzitabira igitaramo Hymns and Truth

Ndayisenga Esron yateguje igitaramo gikomeye “Hymns & Truth” kizabera i Kabuga mu mpera z’umwaka.Abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda barahamagarirwa kwitegura ibihe bikomeye byo kuramya no kwiga ijambo ry’ukuri nyuma y’uko umuramyi Ndayisenga Esron atangaje igitaramo “Hymns & Truth” kizabera i Kabuga ku wa Gatanu, tariki 26 Ukuboza 2025, kikazatangira saa 08:00 z’amanywa (14H CAT) muri Light Center Kabuga.

Ahantu hazabera iki gitaramo hanatangajwe mu buryo bworoshya urugendo hifashishijwe plus code 2G9+6H9 Iki gitaramo gitezweho kuba ihuriro ry’indirimbo zo guhimbaza Imana zishingiye ku kuri kwa Bibiliya. Ndayisenga Esron, yamenyekanye ari umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo muri True Promises Ministries, akaza gukomeza umuziki ku giti cye, akomeje kwerekana ubudasa mu gutegura ibikorwa bifite intego yo gufasha abantu gusubira ku nsanganyamatsiko nyamukuru z’iyobokamana: ukuri, ubuntu bw’Imana n’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.

Ubutumwa bw’ukuri n’agakiza nibyo bizaranga igitaramo cya Esron i Kabuga

Aherutse gushyira hanze indirimbo “Agakiza Kadatakara” yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo za gospel kubera ubutumwa bwayo bwimbitse.Mu gukomeza gutanga umusanzu ku muziki wubaka, Esron yahuje imbaraga n’abaramyi batandukanye bazafatanya na we muri iki gitaramo. Uwa mbere ni Clemence Gasasira, umuramyi uzwiho ijwi ridasanzwe n’ubutumwa bwimakaza ukuri n’ubuntu bw’Imana.

Clemence, uherutse kwemezwa nk’umwe mu bazatangariza abantu inkuru nziza muri Hymns & Truth, yagaragaje ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gufasha imitima mu guhishurirwa Imana.Uretse Clemence Gasasira, hanatumiwemo kandi Jonathan Mahoro, umuramyi n’umubwiriza w’ubutumwa bwiza umaze kugira uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umuziki wa gospel mu Rwanda. Uyu muramyi azwiho indirimbo zifasha abumva gusubiza amaso ku Mana no gutekereza ku gakiza kayo. Uru rwego rw’abahanzi bafite icyerekezo kimwe ni rwo ruri gutuma iki gitaramo gitegerejwe na benshi.

Clemence Gasasira,Jonathan Mahoro, Dieu Merci na Pastor Mac gutaramira mu gitaramo “Hymns & Truth”

Mu bandi bazafatanya n’aba bahanzi harimo Dieu Merci na Pastor Mac, bakunzwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bushimangira ukwizera kwa gikirisitu. Abategura iki gitaramo batangaje ko imyiteguro igeze kure kandi ko umunsi w’igitaramo uzaba wuzuye kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zubatse neza mu buryo bw’ubuhanzi n’ubutumwa.

Igitaramo “Hymns & Truth” kizibanda ku ndirimbo za zifite ubutumwa bwimbitse, ndetse n’izindi ndirimbo zanditswe n’aba bahanzi. Esron na bagenzi be bahuje intego yo gusakaza ukuri muri Bibiliya, kwibutsa abantu ko agakiza ari ubuntu bw’Imana. Abakunzi b’umuziki wa gospel barasabwa kuzitabira ari benshi kuko Hymns & Truth yitezweho kuba umwe mu bikorwa bikomeye biteguwe na Eron Ndayisenga.

Umuramyi Clemance Gasasira ufite impano nyinshi akaba aseruka neza mu birori by’ubukwe ategerejwe mu gitaramo Hymns and Truth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *