“Hari Amahoro” _Indirimbo ishimangira ko amahoro nyakuri ava muri Yesu Kristu
1 min read

“Hari Amahoro” _Indirimbo ishimangira ko amahoro nyakuri ava muri Yesu Kristu

Umuramyi Yvonne Uwase yatangiye umwaka wa 2026 atanga ubutumwa mu ndirimbo nshya igaruka ku mahoro yo mu mutima, ukwizera n’ihumure riboneka mu kwemera Kristu.

Umuhanzi Uwase Yvonne yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Hari Amahoro, indirimbo y’ivugabutumwa igaruka ku mahoro aturuka muri Yezu Kristu, ishobora gutuma umutima w’umuntu utuza no kumuha imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima.

Mu ndirimbo “Hari Amahoro”, Uwase Yvonne agaragaza ko amahoro aturuka kuri Yezu atari amagambo gusa, ahubwo ari ihumure nyakuri riturisha umutima. Asobanura ko “hari amahoro ava muri Yezu, amahoro yo mu mutima,” kandi ko uyafite agira ituze no gushimira Umuremyi we, agaragaza ukwizera kudashingiye ku bihe byiza gusa.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, umuhanzi ashimangira ko Yezu ari we mahoro nyakuri, avuga mu magambo yumvikanisha ko “iyo tumufite nta kindi tubura.” Aha ahamagarira abantu kumwiringira, kuko kubana na we ari bwo buzima nyakuri, ubutumwa bugaruka kenshi mu ndirimbo zishingiye ku kwizera kwa gikristo.

Mu gika cya kabiri, Uwase Yvonne agaragaza ko ayo mahoro atanga imbaraga n’iyo umuntu ari mu bukene cyangwa mu mibabaro. Indirimbo ivuga ko “ayo mahoro aguha imbaraga n’iyo ukennye” kandi akagufasha kwihangana n’iyo watakaje abo wakundaga, bikagaragaza amahoro adashingiye ku by’isi ahubwo ku kwizera.

 “Hari Amahoro” ni indirimbo itanga ihumure ku bafite intimba, ikongerera kwizera ku bacitse intege, ikanibutsa abakristu ko amahoro nyakuri ataboneka mu by’isi ahubwo aboneka mu kubana na Yezu Kristu. Ubutumwa bwayo burumvikana kandi burahambaye cyane, bugera ku mitima ya benshi.

Indirimbo yanditswe ikanirimbwa na Uwase Yvonne, mu gihe amajwi n’amashusho byakorewe muri ExtaMile Studio. “Hari Amahoro” yiyongera ku ndirimbo z’ivugabutumwa zikomeje gufasha abantu gukomera mu kwizera no kubona ituze ryo mu mutima binyuze mu muziki.

Yvonne Uwase amaze kwandika izina ritari rito mu muziki Nyarwanda wo Kuramya Imana

Indirimbo Hari amahoro by Yvonne Uwase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *