Korali Iriba_Taba itangiye umwaka n’indirimbo “Nzajya mu Ijuru” ikora ku mitima ya benshi
1 min read

Korali Iriba_Taba itangiye umwaka n’indirimbo “Nzajya mu Ijuru” ikora ku mitima ya benshi

Indirimbo nshya ishimangira intego yo kugana Ijuru ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Korali Iriba ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Taba, mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yatangije umwaka wa 2026 yigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo yayo nshya yitwa Nzajya mu Ijuru, yashyizwe hanze kuri uyu wa 21 Mutarama 2026.

Iyi ndirimbo nshya, nubwo itamara igihe igiye ahagaragara, yahise igira ikora ku mitima y’abayumvise, by’umwihariko abakirisitu, bayakiriye nk’indirimbo ibibutsa intego nyamukuru y’urugendo rwabo rwo kwizera, ari yo kugana Ijuru.

Nzajya mu Ijuru ni indirimbo igaragaza ubuhanga mu myandikire no mu miririmbire, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwerekeza ku byiringiro by’abera. Amagambo yayo agaruka ku munsi mwiza utegerejwe, aho abanesheje isi bazagororerwa bakabana n’Imana iteka.

Abagize Korali Iriba baririmba bavuga ibyishimo byo kuzabona Yesu Kristo, bakavuga ku munezero wo kuzambikwa amakamba no gusingiza Umwami hamwe n’abamalayika, bakagaragaza icyifuzo cyo kuzabana na We ubudatandukana mu Ijuru.

Abakunzi b’iyi ndirimbo bagaragaje ko yabubatse cyane mu masaha make imaze isohotse. Bamwe bavuze ko ibongereye amatsiko yo kuzabona Yesu no kumushima, abandi bagaragaza ko yabahaye ibyiringiro n’ibyishimo byimbitse mu mutima.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa Korali Iriba, Muhire Protogène, yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo ari ugusaba abakirisitu kwibuka ko intego y’uru rugendo ari ukujya mu Ijuru, bityo bakabigira umurongo ngenderwaho w’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Yongeyeho ko mu mwaka wa 2026, Korali Iriba ifite gahunda yo gukomeza gushyira hanze ibihangano byinshi byubaka imitima y’abakunzi bayo, ikomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, ikomereza ku murage wayo w’indirimbo zamamaye zirimo Ntakibasha, Wa Munsi Wageze n’izindi ziboneka kuri YouTube channel yabo Iriba Choir Rwanda.

Indirimbo “Nzajya mu Ijuru” by Iriba choir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *