Ikipe y’Igihugu Amavubi yaguye miswi n’ikipe ya Al-Hilal S.C
1 min read

Ikipe y’Igihugu Amavubi yaguye miswi n’ikipe ya Al-Hilal S.C

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yaguye miswi na Al Hilal Sports Club yo muri Sudani mu mukino wa gicuti.

Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Stade Amahoro. Uyu mukino wakinwe nta munyamakuru ndetse nta n’Umufana n’umwe uhari.

Ni umukino wakinwe nyuma y’uko Amavubi yari ari mu mwiherero kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru muri hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA.

Ni umwiherero witabiriwe n’abakinnyi bakina imbere ku gihugu gusa dore ko ari bo bahamagawe.  

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga kuri  uyu mukino wa gicuti na Al Hilal Sports Club warangiye ari 0-0 ni Ishimwe Pierre, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Ishimwe Abdul, Ishimwe Christian, Nsanzimfura Keddy, Ruboneka Jean Bosco, Ntirushwa Aime, Rudasingwa Prince na Mugisha Gilbert.

Mu gice cya kabiri hinjiyemo n’abandi batandukanye gusa Kwizera Olivier udafite ikipe akaba yari yarahamagawe nyuma y’igihe kinini adahamagarwa ntabwo yakoreshejwe.

Amavubi arahita asoza umwiherero ubundi abakinnyi basubire mu makipe yabo. Al Hilal Sports Club yakinnye uyu mukino mu gihe yitegura gutangira shampiyona y’u Rwanda ndetse initegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *