Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 17 Ugushyingo
Turi ku Wa 17 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 321 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 44 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe kwita ku buzima bw’abana bavuka badashyitse.
Ni umunsi wahariwe abanyeshuri ku isi yose aho haba hibukwa abahitanwe n’aba-Nazi ubwo kaminuza zo muri Repubulika ya Czech zaterwagamo ibisasu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Guy Logiest wari Résident Spécial w’u Rwanda, abigiriwemo inama na Musenyeri Perraudin, yatumije ba (…)
Turi ku Wa 17 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 321 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 44 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe kwita ku buzima bw’abana bavuka badashyitse.
Ni umunsi wahariwe abanyeshuri ku isi yose aho haba hibukwa abahitanwe n’aba-Nazi ubwo kaminuza zo muri Repubulika ya Czech zaterwagamo ibisasu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Guy Logiest wari Résident Spécial w’u Rwanda, abigiriwemo inama na Musenyeri Perraudin, yatumije ba Administrateri abategeka kwirukana abakozi b’Abatutsi mu mirimo ngo basimbuzwe Abahutu.
2003: Arnold Schwarzenegger wamamaye muri sinema yagizwe guverineri wa Leta ya California muri Amerika.

2012: Abanyeshuri 50 baguye mu mpanuka ya gariyamoshi mu Misiri.
2013: Abantu 50 baguye mu mpanuka y’indege ya Tatarstan Airlines Flight 363 ku kibuga cy’indege cya Kazan mu Burusiya.
2019: Umuntu wa mbere yasanzwemo icyorezo cya COVID-19. Ni umugabo w’imyaka 55 wari uherutse kurema isoko rya Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa.
Mu muziki
1997: Albumu The Woman in Me ya Shania Twain yashyizwe mu cyiciro cya Diamond nyuma y’uko igurishijweho kopi miliyoni 10.

Abavutse
1952: Cyril Ramaphosa, umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo.
1986: Nani wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Portugal n’iya Manchester United.

Abapfuye
2021: Young Dolph, umuraperi w’Umunyamerika.

1922: Robert Comtesse wabaye perezida wa 29 w’u Busuwisi.