Hagaragajwe umuti wagaragaje ubushobozi bwo guhangana na malaria ku kigero cya 97%
1 min read

Hagaragajwe umuti wagaragaje ubushobozi bwo guhangana na malaria ku kigero cya 97%

Umuti uzwi nka ‘ganaplacide/lumefantrine’ cyangwa ’GanLum’ wakozwe n’Ikigo Novartis cyo mu Busuwisi ku bufatanye na Medicines for Malaria Venture, byatangajwe ko ufite ubushobozi bwo guhangana na malaria ku kigero cya 97%.

Ni intambwe yatewe nyuma y’uko uyu muti ugeragejwe ku bantu 1.688 barimo abakuru n’abana, mu cyiciro cya gatatu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bigo 34 byo mu bihugu 12 bya Afurika.

Nubwo imiti isanzwe ikoreshwa ikigaragaza ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara iterwa n’umubu, hari impungenge ko igenda itakaza imbaraga yari ifite.

Urugero rwa hafi ni umuti uzwi nka artemisinin. Mu myaka 20 ishize ni bwo byagaragaye ko uyu muti utagihangana na malaria.

Byabonywe muri Cambodge ariko iki kibazo gikomeje kugaragara no mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Eritrea n’ibindi.

Umwarimu muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga y’i Bamako muri Mali, Abdoulaye Djimdé, yavuze ko iki kibazo cy’imiti itakibasha guhangana n’indwara gikomeje kwiyongera muri Afurika.

Uyu muti mushya witezweho kuzakemura iki kibazo.

Mu gihe GanLum yaba yemewe niwo muti mushya wa malaria Novartis izaba ishyize ku isoko, nyuma ya Coartem yasohoye mu 1999.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *