Umuramyi Gentil Misigaro yateguye ibitaramo 2 bigiye guhembura ubugingo bwa benshi mu buryo dusanzwe
Gentil Misigaro agiye gususurutsa abakunzi be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bibiri bidasanzwe Umuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel, Gentil Misigaro, agiye gukorera abakunzi be bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitaramo bibiri bikomeye muri uku kwezi k’Ukuboza.
Tariki ya 28 Ukuboza 2025, ni bwo azataramira bwa mbere muri Iowa, Des Moines, ahazaba hateraniye abakunzi bo kuramya ku muhanda wa 4300 Beaver Ave guhera saa 10:30 z’umugoroba. Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bacye bitewe n’ubutumwa bw’imbaraga n’ibihe byihariye asanzwe aha abitabira ibitaramo bye.
Abanyarwanda baba muri USA bafite andi mahirwe yo guhura na Gentil Misigaro live

Nyuma y’iki gitaramo cya Iowa, Gentil Misigaro azakomereza urugendo muri Michigan, Grand Rapids, aho azasoza umwaka mu gitaramo cy’umwihariko ku itariki ya 31 Ukuboza 2025. Iki gitaramo kizabera kuri 961 Temple St SE guhera saa mbili z’ijoro, kikazaba ari n’amahirwe akomeye ku bakunzi be yo kwakira umwaka mushya hamwe n’indirimbo ze zifite ubutumwa ukomeye aherutse gushyira hanze muri album nshya.
Ibi bitaramo byombi biteganyijwe gukurura imbaga y’abakunzi b’umuziki wa Gospel, dore ko Misigaro amaze imyaka myinshi yubaka izina rikomeye kandi rifite ireme mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ze nka Biratungana, Buri Munsi, na Antsindira Intambara zakomeje kuba urufunguzo rw’ubuhamya ku bantu batandukanye ku isi yose.Gentil Misigaro ni umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Canada, ufite impano zitandukanye zirimo kuririmba, kwandika indirimbo, kuyobora kuramya no guhimbaza ndetse n’ubushobozi bwo gutunganya umuziki.

Impano ya Gentil Misigaro mu ndimi zitandukanye ikomeje gukwirakwiza ubutumwa ku rwego mpuzamahanga
Yatangiye urugendo rwe mu muziki akiri muto, mu buzima bw’ubuhunzi aho we n’umuryango we baciye mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda mbere yo gutura muri Canada mu 2012.Mu bijyanye n’amashuri, Misigaro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu muziki (classical na contemporary) yakuye muri Uganda ndetse yakomeje n’amasomo ya music production muri Canada.
Ubu ni n’umwarimu w’umuziki ndetse akaba n’umuyobozi wa Status4inc, umuryango ufasha urubyiruko rwahuye n’ibibazo binyuranye.Ku rwego mpuzamahanga, Gentil Misigaro yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo n’icyo mu 2014, ubwo yegukanaga igihembo cya Top 25 Canadian Immigrants of the Year. Akorana kenshi n’umuvandimwe we Adrien Misigaro, bakaba barafatanyije mu ndirimbo zamenyekanye cyane nka Buri Munsi na Salama.

Gentil Misigaro agiye gukorera ibitaramo bikomeye muri Amerika mu Ukuboza 2025
Misigaro amaze gushyira hanze na albums zitandukanye zirimo Buri Munsi na Amashimwe, kandi akora umuziki mu ndimi nyinshi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Ibi bitaramo bya Des Moines na Grand Rapids bikaba bitegerejwe nk’ibizakomeza kwagura urugendo rwe rw’umuziki no gufasha benshi kwakira umwaka mushya bafite ibyiringiro bishya.

Umuramyi Gentil Misigaro uherutse gutaramira muri Yebo concerts ibitaramo bya Vestine na Dorcas yatanze igisobanuro cyo kuba umuramyi wuzuye ubwiza bw’Imana

