Isomo ku Bacuranzi: Uko umucuranzi Nehemiah Akomeje Kuba Icyitegererezo cyiza muziki wo kuramya Imana
umucuranzi w’inararibonye, Nehemiah, wamamaye mu bitaramo bikomeye by’abaramyi nyarwanda ndetse n’abaturuka mu mahanga, yakomeje kugaragaza urugero rwiza mu myitwarire no mu murimo w’Imana.
Nehemiah ni umwe mu bacuranzi bakunda kugaragara mu bitaramo bikomeye by’abaramyi barimo na Israel Mbonyi, aho azwi nk’umwe mu bafite impano n’ubuhanga buhanitse mu gucuranga, by’umwihariko mu ndirimbo zihimbaza Imana.Uyu musore ubarizwa mw’itorero ADEPR Ntora aho akorera umurimo w’Imana muri Ntora Worship Team, ndetse anakorera muri TNT Band itsinda rizwi cyane mu Rwanda kubera ubuhanga bwaryo n’ubunyamwuga mu gucuranga no kuramya.
TNT Band imaze kuba izina rikomeye mu myitwarire y’abaramyi n’abacuranzi, kuko ryakomeje kugaragara mu bikorwa byinshi bikomeye by’abaramyi bafite izina rikomeye mu gihugu.Kuri ubu, Nehemiah yatangaje itariki y’ubukwe bwe buzaba kuwa 17/01/2026 hamwe numukunzi we Gloire.Amakuru yakiranywe ibyishimo n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Ibi byatumye benshi bamuvuga nk’urugero rwiza rw’umucuranzi ufite icyerekezo n’indangagaciro bwubakiye kubyo Imana ishaka

Nehemiah, Umwe mu Bacuranzi Bakunzwe mu Rwanda, Yashyize Hanze Itariki y’Ubukwe Bwe
. Itariki yatangaje kandi yatumye benshi bavuga ko ari isomo rikomeye ku bacuranzi bakiri bato n’abari mu murimo bataragera ku rwego rwo gutekereza kure ku buzima bwabo bwite.Nehemiah azwi nk’umusore wicisha bugufi, ukunda Imana kandi uharanira guhesha Imana icyubahiro biciye mu mpano ye. Abo bakorana ndetse n’abamuzi neza bahuriza ku kuba ari umuntu wubaha umurimo w’Imana, utarangwa n’uburyarya cyangwa imyitwarire itaranga umukristo, ahubwo akagaragaza indangagaciro zikwiriye umukozi w’Imana wese.

Nehemiah Agaragaza Ko Abacuranzi Ba Gospel Barimo Guhinduka Mu Myitwarire
Mu bihe bitandukanye, abakristo bakunze kugaragaza impungenge ko hari abacuranzi batabarizwa mu nzira ziboneye cyangwa indangagaciro zikwiye abana b’Imana. Ariko uko imyaka ihita indi igataha, biragaragazwa n’urugero rwa Nehemiah n’abandi bakomeje ko impinduka nziza zigenda ziba mubuzima bwabo, ko umucuranzi ashobora kuba umuntu wubaha Imana, ukora umurimo we neza kandi ufite intego yo kubaka umurimo w’Imana.
Ubukwe bwa Nehemiah bwitezwe nk’igikorwa kizashimisha imbaga y’abantu bamukunda, by’umwihariko abaramyi n’abacuranzi bo mu Rwanda bamufata nk’umwe mu bayoboye inzira iganisha ku kugira umuziki mpuzamahanga. Ni inkuru ishimangira ko impano, imyitwarire myiza n’ubumuntu ari byo bizana umugisha n’icyubahiro nyacyo.

Nehemiah wo muri ADEPR Ntora Yemeje Itariki y’Ubukwe: Ubutumwa Bukomeye ku bacuranzi nyarwanda


Nehemiah, Umwe mu Bacuranzi Bakunzwe mu Rwanda, Yashyize Hanze Itariki y’Ubukwe Bwe


