Thomas Partey ari mu mazi abira biri mu byatumye Arsenal itamwongerera amasezerano
1 min read

Thomas Partey ari mu mazi abira biri mu byatumye Arsenal itamwongerera amasezerano

Umunya-Ghana, Thomas Partey uherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Arsenal yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cy’u Bwongereza ku byaha ashinjwa byo gufata kungufu ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Thomas Partey ibi byaha ashinjwa yabikoreye abakobwa batatu, uwa mbere ashinjwa ko yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, uwa Kabiri inshuro eshatu mu gihe uwa gatatu we amushinja kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Urwego rw’Ubushinjacyaha rwa ‘Crown Prosecution Service (CPS)’ rwatangaje ko Thomas Partey agiye gukurikiranwa nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’Igipolisi cya Metropolitan.

Uyu Munya-Ghana, yahakanye ibyo aregwa byose. Bikaba biteganyijwe ko azitaba Urukiko rwa Westminster Magistrates ku wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama 2025.

Me Jenny Wiltshire akaba umwunganizi wa Thomas Partey yagize Ati: “Thomas Partey yahakanye ibyaha byose aregwa. Yakoze ibishoboka byose ngo afashe igipolisi n’ubushinjacyaha mu iperereza rimaze imyaka itatu. Arashaka uko yisobanura imbere y’urukiko kandi ntacyo yongera kuvuga kubera ko urubanza rugikomeje.”

Ikipe ya Arsenal yanze kongerera amasezerano Thomas Partey kubera ibi bibazo yarimo mu nkiko yatangiye kujyamo mu mwaka wa 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *