Abanyafrika basabwe gushyira hamwe mu kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ikirere
Perezida wa SECAM yibutsa ko n’ubwo Afurika itagira uruhare runini mu guhumanya ikirere, ari yo yibasirwa cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere maze asaba abakristu gushira imbaraga mu kurengera no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Inama y’Amakongere y’Abepisikopi ba Afurika na Madagasikari, yasabye Abakristu n’abaturage ba Afurika bose kwishyira hamwe mu kongera ubumenyi n’ubukangurambaga bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, avuga ko iki kibazo gisaba uruhare rwa buri wese.
Ibi yabivugiye mu nama Mpuzamahanga ku bidukikije n’imibereho myiza y’Ibyaremwe yabereye muri Arikidiyosezi Gatolika ya Cotonou muri Benin, ku itariki ya 20 Mutarama, ku kigo cya Kaminuza Gatolika ya Afurika y’Uburengerazuba. Iyi nama yahuje abashakashatsi, abarimu ba kaminuza n’abafata ibyemezo baturutse mu bihugu bitandukanye.
Karidinali Ambongo yagaragaje ko n’ubwo Afurika ari umugabane uhumanya ikirere ku kigero gito ugereranyije n’indi migabane, ari wo wibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Yavuze ko ibi bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko abakene, bityo hakenewe ubufatanye n’ingamba zirambye.
Yagize ati: “Afurika uyu munsi ifatwa nk’umugabane uhumanya gake, ariko ni wo wibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ni yo mpamvu iki gitekerezo cya Arikiyepiskopi wa Cotonou ari ingenzi mu gukangurira Afurika yose kwitwararika iki kibazo.”
Yongeyeho ko nubwo ibigo binini bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku mashyamba biri mu byangiza cyane ibidukikije, abaturage na bo bafite uruhare bagomba kwemera. Yasabye buri wese kwisuzuma no guhindura imyitwarire igira ingaruka ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu.
Perezida wa SECAM yashimangiye ko ari ngombwa kwimakaza umuco w’ubuvandimwe, aho buri muntu abonwa nk’ufite agaciro kandi akwiye umwanya mu muryango mugari w’abantu. Yavuze ko n’ibihe bya politiki bigoye byibasira amahoro n’ubumwe, bityo hakenewe ibikorwa bishimangira ubwiyunge n’imibanire myiza.
Karidinali Ambongo yashimye igikorwa cyatangijwe na Arikiyepiskopi wa Cotonou, Roger Houngbédji, avuga ko ari urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa inyigisho za Kiliziya ku kurengera Ibyaremwe.
Ati: “Kuhagera ni ukugira ngo mbashime, kandi mpamye aya mahitamo ya Kiliziya muri Afurika , ahuje n’icyerekezo cya Kiliziya Gatolika ku isi hose.”
Yasabye impinduka mu mitekerereze n’imikorere, aho iterambere ryashingira ku nyungu rusange z’abantu bose, ashimangira ko Ibyaremwe ari impano Imana yahaye inyokomuntu igomba kubungabungwa.
