1 min read

Diyosezi ya Byumba yinjije Abasaseredoti n’Abadiyakoni bashya mu bihe by’amateka y’iyogezabutumwa mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi ya Nyarurema, hatanzwe Ubusaseredoti n’Ubudiyakoni.

Uwahawe Ubusaseredoti ni Jean Baptiste Nsanzumuhire, ukomoka muri Paruwasi ya Nyarurema.

Abahawe Ubudiyakon barimo: Emmanuel Kavutse, ukomoka muri Paruwasi ya Nyagahanga, Jean de Dieu Nsabimana, ukomoka muri Paruwasi ya Nyarurema, Oscar Kwizera, ukomoka muri Paruwasi ya Byumba, Nephtal Niyibigira, ukomoka muri Paruwasi ya Bungwe.

Iyi mihango yabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba. Yari aherekejwe n’abasenyeri batandukanye barimo: Musenyeri Sereverian Nzakamwita, umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na Musenyeri Sosthène Ayikuli, wa Diyosezi ya Mahagi-Nioka yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Mu butumwa bwe, Musenyeri Musengamana yasabye uwahawe Ubusaseredoti n’abahawe Ubudiyakoni kugaragariza Ivanjili bamamaza mu byo bakora, kugira ngo imbaga ya Kristu ihabwe ubuzima na Roho Mutagatifu, bityo ibe ituro ritagira inenge, rinogeye Imana.

Uwahawe Ubusaseredoti aba ahawe ingabire n’ububasha bwo kwamamaza Ivanjili, agatagatifuza umuryango w’Imana, agatura Igitambo cya Misa ndetse n’indi mihango ya gikirisitu.

Umudiyakoni, na we, ahamagarirwa kuba umugaragu wa Yezu Kirisitu, agakorera bose nk’ukorera Nyagasani. Ahamagarirwa kuba inyangamugayo mu bikorwa bye byose, kandi, kimwe n’uhabwa Ubusaseredoti, yitandukanya n’ishyingirwa.

Gutanga Ubusaseredoti n’Ubudiyakoni muri Diyosezi ya Byumba byabaye mu gihe Kiliziya y’u Rwanda yizihiza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu gihugu, ndetse ni myaka 2025 yo gucungurwa kwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *