“Jesus Is Love” Indirimbo Nshya ya Terrian Yibutsa ko Urukundo rwa Yesu Rukiza
1 min read

 “Jesus Is Love” Indirimbo Nshya ya Terrian Yibutsa ko Urukundo rwa Yesu Rukiza

Indirimbo nshya “Jesus Is Love” ya Terrian ishingiye ku magambo yo mu buhanzi agaragaza ko Yesu atajya acogora kwita ku bamwizera, anakomeza abantu mu bigeragezo kandi akagira urukundo rutunganye iteka ryose.

Umuririmbyi Terrian yasohoye indirimbo nshya yitwa Jesus Is Love, igaruka ku butumwa bwimbitse bw’urukundo rwa Yesu rutajya ruhinduka, kandi rufasha abantu mu bihe byose, cyane cyane mu bigeragezo.

Indirimbo itangira isaba Imana igira it: “Dawe fata abana bawe ntibagwe iruhande rw’inzira.” Aya magambo agaragaza isengesho risaba Imana ko idahwema kurinda abayo.

Terrian akomeza yibutsa ko Imana ishaka ko abantu bakundana kugira ngo ijuru ribone umwanya mu mitima yacu, ko umwizeye atajya akorwa n’isoni kuko ahorana umutabazi. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwubakiye ku guhamya y’uko Yesu atajya acogora kurinda abe.

Mu magambo agira ati: “Yesu ni urukundo ntazigera agutererana…tugomba gukomeza urugenda nubwo hari ibigeragezo kuko urukundo rwe n’ubwigenge ari byo mutabazi wacu.”

“Jesus Is Love” ni indirimbo yubatse umunsi ku wundi ishimangira ko urukundo rwa Yesu rudapfa, rutunganye kandi ruriho iteka ryose, ubutumwa bukomeje guhumuriza no kubaka abatuye isi muri ibi bihe byuzuyemo ibigeragezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *