Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Ukuboza
Turi ku wa kabiri Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 336 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 29 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ubucakara.
Ni umunsi kandi wahariwe abakunzi b’umukino wa basket.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1804: Napoleon yabaye umwami w’u Bufaransa yiyimitse imbere y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pius wa 7.
1942: I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babonye ibimenyetso bya mbere bitanga (…)
Turi ku wa kabiri Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 336 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 29 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ubucakara.
Ni umunsi kandi wahariwe abakunzi b’umukino wa basket.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1804: Napoleon yabaye umwami w’u Bufaransa yiyimitse imbere y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pius wa 7.
1942: I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babonye ibimenyetso bya mbere bitanga icyizere ko bombe atomique yahangwaga izashoboka.
1968: Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya mbere watangaje ku mugaragaro ko wamaganye ivanguramoko n’irondaruhu byakorwaga muri Afurika y’Epfo.
1969: Inkongi y’umuriro yibasiye ahabaga abasheshe akanguhe ahitwa Notre-Dame du Lac muri Canada, 37 bahasiga ubuzima.
Umunsi nk’uyu kiliziya Gatulika yizihiza abatagatifu batandukanye nk’uko bisanzwe mu myemerere y’abakirisitu Gatulika.
Abatagatifu kiliziya yizihiza ni aba bakurikira:
Mutagatifu Bibiana, Roman, Pimen na mutagatifu Silverius.
Mu muziki
1983: Amashusho y’indirimbo Thriller ya Michael Jackson, yakoze amateka mu muziki, yanyuze bwa mbere kuri MTV.

Abavutse
1946: Gianni Versace, Umutaliyani wamenyekanye mu by’imideri akaba ari we washinze uruganda rwa Versace.
1981: Britney Spears, umuhanzi w’Umunyamerika.

Abapfuye
1981: Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana mu Bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

1993: Pablo Escobar, Umunya-Colombia wamenyekanyeho gucuruza ibiyobyabwenge.