Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 4 Ukuboza
Turi ku wa 4 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 338 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 27 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Amabanki.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2010: Perezida Paul Kagame ubwo yari mu Bubiligi, yatanze imbwirwaruhame yamamaye nka “Barabashuka”.
2010: Louise Mushikiwabo yatangiye inshingano nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
2015: Igisasu cyatewe muri resitora yo mu murwa mukuru wa Misiri gihitana abantu 17. (…)
Turi ku wa 4 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 338 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 27 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Amabanki.
Kuri uyu munsi kiliziya Gatulika irizihiza abatagatifu John Damascene na mutagatifu Barbara.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2010: Perezida Paul Kagame ubwo yari mu Bubiligi, yatanze imbwirwaruhame yamamaye nka “Barabashuka”.

2010: Louise Mushikiwabo yatangiye inshingano nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

2015: Igisasu cyatewe muri resitora yo mu murwa mukuru wa Misiri gihitana abantu 17.
Mu muziki
1962: Itsinda rya The Beatles ryakoze igitaramo cya mbere kuri televiziyo mu gace ka Londres, aho baririmbye indirimbo Love Me Do na P.S. I Love You muri gahunda yiswe Tuesday Rendez-vous.

Abavutse
1969: Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z.

1996: Diogo Jota, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Abapfuye
1942: Juhan Kukk wayoboye Estonie.
2017: Shashi Kapoor, umukinnyi wa filime w’Umuhinde.