Uko indirimbo ni bande ya True Promise Ministry yafungurire imiryango Tresor Nguweneza
Beloved Church Zambia yatangaje ku mugaragaro ko ku wa 27–28 Gashyantare no ku wa 1 Werurwe 2026 izakira umuramyi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Tresor Nguweneza uzwi cyane ku izina Nibande, mu gitaramo gikomeye cyiswe Arise & Shine Lusaka, Zambia. Ni igitaramo cyitezweho gukangura no kuzamura amateka mashya mu muziki wa Gospel muri Zambia no mu karere.
Tresor Nguweneza ni umwe mu baririmbyi b’abahanga kandi bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba azwi cyane muri True Promises Ministries, itsinda rihagaze neza mu muziki wo kuramya Imana. Umuziki we urangwa n’ubutumwa buhumuriza, buhanura kandi bukomeza imitima, bityo bikamugira umuhanzi wihariye mu bakurikiranira hafi umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo aririmba.Indirimbo yatumye amenyekana Niya true promise ministries yitwa Ni bande ari nayo yamuhaye izina Nibande yatumye azamuka ku rundi rwego mu rwego rw’abaramyi.

Impamvu Zambia yahisemo gutumira Tresor Nguweneza muri Arise & Shine
Iyo ndirimbo yakunzwe cyane mu Rwanda no mu bihugu bituranye narwo bitewe n’ubutumwa bwayo bugaragaza ko Abakristo bafite igihugu cyabo cy’ijuru kandi ko imibereho yo ku isi ari inzira yo kugerayo. Ni ubutumwa bwahinduye benshi mu mitima by’umwihariko urubyiruko.Mu bikorwa bye by’ivugabutumwa, Tresor akunze kugaragara ayobora amateraniro yo kuramya Imana haba mu bitaramo binini byo mu matorero menshi, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Ahuza impano n’ubuhanga mu kuyobora abantu mu bihe byiza byo kuramya bikamugira umwe mu baramyi bakunzwe cyane.Iki gitaramo cya Lusaka giteganyijwe kubera kuri Garden House, Plot 35771, hafi ya Good Life Supermarket ku muhanda wa Mumbwa Road gitegerejwe n’abakunzi ba Gospel bo muri Zambia n’ahandi. mwiki gitaramo Zambia biteguye kwakira imbaga y’abifuza kwitabira, kandi bashishikariza abifuza kumenya byinshi ko bakomeza kuba hafi. Bifashishije ikoranabuhanga.

Ubuhamya n’indirimbo za Tresor ziri gutuma izina rye rirushaho kumenyekana hanze
“Arise & Shine” izaba ari amahirwe akomeye ku bakunzi b’umuziki wa Gospel yo mu gihugu no mu mahanga yo guhura n’uyu muramyi ukiri muto ariko ufite ubuhamya bukomeye n’ubutumwa bwubaka. Igitaramo giteganyijwe kuba umwanya wo gusubizwamo imbaraga, guhemburwa no kwinjira mu bihe byamasengesho no gusoreza umwaka wa 2025 mu bihe byo guhimbaza Imana.
Tresor Nguweneza ubwe yatangaje ko atewe ishema no kuzana iyi mpano muri Zambia, kandi akizeza abazaritabira ko bazabona ibidasanzwe nubwiza bwo kuramya Imana. Ibi bituma iki gitaramo kiboneka nk’imwe mu ntambwe igana kububyutse bukomeye mu muziki wa Gospel wo muri Zambia mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.
Amafoto:

Beloved Church Zambia Izakira Tresor Nguweneza mu Gitaramo gikomeye

Uretse ivigabutumwa Tresor ageze kure imyiteguro y’ubukwe nyuma y’igihe ari kumwe numukunzi we

