Arikiyepiskopi  Saúre  yababajwe n’igitero cyagabwe kuri Kiliziya Gatolika i Cabo Delgado
2 mins read

Arikiyepiskopi  Saúre  yababajwe n’igitero cyagabwe kuri Kiliziya Gatolika i Cabo Delgado

Arikiyepiskopi wa Nampula yamaganye igitero cyangije ibikorwa by’iyobokamana n’imibereho rusange, ashimangira ko urwango rushingiye ku idini rudakwiye kugira umwanya mu muryango.

Arikiyepiskopi wa Nampula akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Mozambique, Inácio Saúre, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’igitero giherutse kugabwa kuri misiyoni Gatolika ya Mutagatifu Louis Marie de Montfort, iherereye muri Diyosezi ya Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iki gitero cyabaye mu mpera za Mata 2026, cyangije ibikorwaremezo by’ingenzi birimo kiliziya ya paruwasi, inzu z’abamisiyoneri ndetse n’ishuri rito ry’abaturage, bituma ibikorwa by’iyo misiyoni bihagarara ku rugero rukomeye.

Iyi misiyoni ifite amateka akomeye kuko yashinzwe mu 1946 n’abamisiyoneri ba Montfort, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kwamamaza Ivanjili no guteza imbere imibereho y’abaturage bo muri ako gace.

Mu itangazo yasohoye, Arikiyepiskopi Saúre yanenze bikomeye ibyo bikorwa by’urugomo, avuga ko bidahungabanya gusa inyubako ahubwo binasenya indangagaciro z’ubumwe n’amahoro byari bisanzwe biranga abaturage.

Yagize ati “Ibi binyuranyije n’umuco wacu wo kubana mu mahoro, wubahiriza ukwemera gutandukanye. Ni uburyo bwacu bwo kubaho, gukora no kubana mu ituze.”

Yakomeje agaragaza ko ibitero nk’ibi bidakwiye gufatwa nk’ibikorwa byibasiye inyubako gusa, ahubwo ko biba bikubiyemo no gukwirakwiza urwango rushingiye ku myemerere.

Ati “Abateye icyo gitero ntibagarukiye ku gutwika inyubako gusa, ahubwo banakwirakwije ubutumwa bw’urwango bwibasira abakirisitu.”

Arikiyepiskopi Saúre yibukije ko amadini yose akomoka kuri Aburahamu ahuriye ku Mana imwe irangwa n’urukundo, asaba abantu kwirinda ibikorwa by’urugomo.

Yagize ati “Imana ya Aburahamu, iya Muhammadi, n’iya Yezu Kristu si Imana y’urwango n’urugomo, ahubwo ni Imana y’urukundo.”

Yanamaganye ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku idini, anashimangira ko kubana mu mahoro bishoboka kandi bikwiye gushyirwa imbere.

Ati “Abayisilamu si abanzi bacu, ahubwo ni abavandimwe dukunda cyane.” Yongeyeho ko kubahana no kubana mu bworoherane ari inkingi y’iterambere rirambye ry’imiryango.

Iki gitero kibaye mu gihe Intara ya Cabo Delgado imaze imyaka ihura n’ibibazo by’umutekano muke bitewe n’imitwe yitwaje intwaro kuva mu 2017, ibintu byamaze guteza impunzi nyinshi no guhungabanya serivisi z’ibanze zirimo uburezi n’ubuvuzi.

Urubyiruko Gatolika rwo muri Arikidiyosezi ya Nampula narwo rwagaragaje impungenge rufite kuri ibi bikorwa, ruvuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’iyobokamana. Rwasabye ko abantu bagarukira Imana, bagashyira imbere amasengesho kugira ngo abagira uruhare muri ibi bikorwa bahindure imyitwarire, hubakwe umuryango ushingiye ku mahoro n’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *