Arkiyepiskopi Mullally ari mu ruzinduko i Roma aho azahura na Papa Leo XIV
2 mins read

Arkiyepiskopi Mullally ari mu ruzinduko i Roma aho azahura na Papa Leo XIV

Umuyobozi mukuru w’Itorero Angilikani ku isi, akaba n’umugore wa mbere uyoboye iri torero, ari mu ruzinduko rwa mbere Mpuzamahanga rwitezweho kongera imbaraga mu mubano na Kiliziya Gatolika.

Arkiyepiskopi wa Canterbury mushya, Sarah Mullally, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine i Roma aho ateganyijwe guhura na Papa Leo XIV, mu gikorwa kigaragaza indi ntambwe ikomeye mu mubano uri hagati y’Itorero Angilikani na Kiliziya Gatolika.

Uru ruzinduko rwatangiye ku wa 25 Mata 2026, rukaba ari rwo rwa mbere akoreye hanze y’u Bwongereza kuva yakwimikwa mu kwezi gushize.

Arkiyepiskopi Mullally w’imyaka 63, wahoze ari umuforomokazi mbere yo kwinjira mu buyobozi bw’itorero, yabaye umugore wa mbere uyoboye Arkidiyosezi ya Canterbury, ifatwa nk’umutima w’Itorero Angilikani rifite abayoboke barenga miliyoni 85 ku isi.

Ibi byatumye ubuyobozi bwe bufatwa nk’intambwe ikomeye mu mateka y’iryo torero, cyane cyane mu bijyanye n’uruhare rw’abagore mu buyobozi bw’amadini.

Uruzinduko rwe rubaye mu gihe umubano hagati y’ayo matorero yombi umaze gutera imbere, nubwo hakiriho ibibazo bitavugwaho rumwe, by’umwihariko ku bijyanye no kwemera abagore mu busaseridoti.

Mu gihe Itorero Angilikani ryatangiye kwemerera abagore kuba abepiskopi kuva mu 2014, Kiliziya Gatolika yo iracyahakana icyo gitekerezo, ikaguma ku murongo wayo gakondo.

Abaharanira uburenganzira bw’abagore bakiriye neza uru ruzinduko, bavuga ko rushobora gutuma haba ibiganiro byimbitse ku ruhare rw’abagore muri Kiliziya. Bagaragaza ko abagore bagize igice kinini cy’abakirisitu, bityo bakwiye guhabwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu buyobozi no mu murimo w’ivugabutumwa.

Mu butumwa Papa Leo XIV yagejeje kuri Mullally nyuma yo kwimikwa kwe, yagaragaje icyizere cyo kubona Abakirisitu bagana ku bumwe, ashimangira ko hakenewe “umuryango wunze ubumwe kandi wiyunze.”

Uru ruzinduko rubaye kandi nyuma y’igihe gito King Charles III agiriye uruzinduko i Vatikani, aho yasengeye hamwe na Papa, igikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubwiyunge n’ubufatanye hagati y’amadini yombi.

Biteganyijwe ko Mullally na Papa Leo XIV bazaganira ku bibazo byugarije isi muri iki gihe, birimo ubukene, ikibazo cy’abimukira, ibidukikije n’intambara. Abasesenguzi bavuga ko ibi biganiro bishobora gutuma habaho ubufatanye bufatika mu gushakira ibisubizo ibibazo byibasira inyokomuntu.

Mullally kandi yashimye uruhare rwa Papa Leo XIV mu guharanira amahoro ku isi, agaragaza ko ubutumwa bwe bukomeje gutanga icyizere mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye bya politiki n’umutekano.

Ibi byose bituma uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu kubaka umubano ukomeye kandi urambye hagati y’Itorero Angilikani na Kiliziya Gatolika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *