Amateka mashya muri ADEPR, abagore na bo bemerewe kuba abapasiteri
2 mins read

Amateka mashya muri ADEPR, abagore na bo bemerewe kuba abapasiteri

Mu myaka 85 Itorero rimaze rikorera mu Rwanda, kuri ubu ryanditse amateka mashya mu mikorere yaryo, aho abagore 15 bahawe inshingano zo kuba Abapasiteri, mu gihe bari basanzwe bamenyerewe mu zindi nshingano zitandukanye gusa.

Itorero ADEPR mu Rwanda, ryanditse amateka mashya nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025, abagore ba mbere 15 bahawe inshingano zo kuba Abapasiteri, ibintu byari bimaze igihe kinini bifatwa nk’ikizira muri iri  Torero. Mbere y’iki gikorwa, abagore bari bemerewe gusa gukora izindi nshingano zirimo kuba Mwalimu w’Umudugudu, kuyobora Korali, no kuba mu Komite Nyobozi, ariko ntibari bemerewe kuba Abapasiteri.

Ku buyobozi bwa Rev. Isaie Ndayizeye, ADEPR iri gushyira imbere impinduka zikomeye mu buryo bw’imiyoborere, aho ku ikubitiro yahise asezerera abashumba b’abasaza.

Ku bigendanye no kuba abagore bahawe kuba abapasiteri, ADEPR yanditse ku rukuta rwayo rwa X rwahoze ari Twitter ko amateka yanditswe muri iri Torero aho umugore wa mbere yahawe inshingano za gishumba.

Bati: “Uyu munsi mu mateka y’Itorero ADEPR umugore wa mbere yahawe inshingano za gishumba, abagore ba mbere 15 n’abagabo 29 barobanuriwe izo nshingano mu bikorwa byatangiriye mu Rurembo rwa Huye. Birakomeza kugeza ku wa 18 muri uku kwezi, mu bazasengerwa 33% bazaba ari abagore.”

Hashize igihe gito uyu Mushumba w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye agiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yashimangiye ko icyemezo cyo kwimika abagore ku nshingano za gishumba ari intambwe ikomeye mu mateka y’Itorero kandi gihuje n’icyerekezo cy’iterambere kugeza mu mwaka wa 2050.

Itorero ADEPR ryatangiriye i Gihundwe mu 1940 nk’umurimo w’Abamisiyoneri b’Abasuwede, barimo Alvar Lindiskog, Maj Lindiskog na Mildred Lindberg. Nubwo batangiye bafite ibibazo byinshi, umurimo wabo wakomeje gukura, kugeza ubwo ibikorwa byayo byageze mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, mu mwaka wa 1967. Kugeza ubu, abakristo ba ADEPR barenga miliyoni eshatu, inyubako zigezweho zirubakwa henshi, ndetse n’ibikorwa by’iterambere ry’abaturage birakorwa ku bwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *