Mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, Alexis Dusabe yateguye igitaramo yise “Umuyoboro”
Alexis Dusabe, umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yatangaje ko ageze mu gihe cyo kwishimira ibyo yagezeho mu rugendo rwe rwa muzika, aho agiye kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki abinyujije mu gitaramo cy’imbaturamugabo yise Umuyoboro, akazanamurikiramo album nshya yise Amavuta y’Igiciro.
Uyu muhanzi, ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025, avuga ko yishimira cyane kuba ibihangano bye byarabashije guhindura ubuzima bwa benshi.
Alexis Dusabe yavuze ko nta kintu kimushimisha kurusha kubona umuntu wari mu bwigunge n’akababaro by’indengakamere akira, abinyujije mu ndirimbo ze.
Yagize ati “Bitera umunezero mwinshi gusanga umuntu ari mu mubabaro mwinshi n’ubwihebe ukamukuramo. Ntako bisa! Uribaza kubwira umuntu ayo magambo wari wihebye hafi gupfa akava muri ubwo bwihebe? Bitera umunezero mwinshi kongerera intege umuntu wari wazicitse. Biranezeza gukura umuntu mu bintu bibi akajya mu byiza wifashishije indirimbo zihimbaza ndetse n’iyo usanze abantu bari kumva indirimbo zawe.”
Dusabe yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusangiza Abanyarwanda ubuhanzi bwe bwo mu myaka yashize no kubamurikira album nshya. Yongeraho ko umurimo w’indirimbo zihimbaza Imana ari kimwe mu bifasha kubaka umuryango Nyarwanda.
Ati: “Gukorera Imana ni ugukorera umuryango cyangwa se sosiyete Nyarwanda. Hari abubaka ibitekerezo mu ishuri ariko hari n’abubaka imitima. Kuba Imana yaraduhaye ndirimbo ni umurimo wayo. Nkunze kubivuga ko agakiza kubaka igihugu.”
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025 kibere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali. Amatike ari kugurwa biciye kuri urubuga http://umuyoboro.com. Igiciro cy’itike kiri hagati ya 5.000 Frw na 50.000 Frw, mu byiciro bitandukanye bitewe n’ubushobozi bw’umuntu.
Uretse Alexis Dusabe, iki gitaramo kizitabirwa n’abandi bahanzi barimo Bosco Nshuti ndetse na Pastor Lopez Nininahazwe wo mu Burundi, bikaba biteganyijwe ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye muri uyu mwaka wa 2025.
