Evening Worship Experience: Igisope cyo kuramya no guhimbaza Imana kizafasha abakristu gusoza umwaka mu byishimo
2 mins read

Evening Worship Experience: Igisope cyo kuramya no guhimbaza Imana kizafasha abakristu gusoza umwaka mu byishimo

Dove Hotel Kigali igiye gutangiza gahunda nshya yo kuramya no guhimbaza Imana buri wa Gatanu nijoro, igamije gufasha Abakristu kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani bahuje umwuka n’umunezero.

Mu gihe Abanyarwanda n’isi yose bitegura gusoza umwaka no kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, Dove Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali igiye gutangiza igikorwa gishya cy’iyobokamana cyiswe Evening Worship Experience-Igisope. Ni umugoroba uzajya uba buri wa Gatanu, aho abakristu bazahurira hamwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakaruhuka mu mutuzo no kwegera Imana mu buryo bwihariye.

Iki gikorwa kizatangira ku wa 12 Ukuboza 2025 kibere kuri Dove Hotel Kigali ku kibuga cya piscine, kikazakomeza buri cyumweru guhera saa 5:30 z’umugoroba kugeza saa 8:30 z’ijoro. Ni gahunda iteguwe nk’umwanya w’umwuka no kuruhuka, cyane cyane mu minsi ya nyuma y’umwaka, aho abantu baba bakeneye kuruhura mu mutwe no kuvugurura umutima.

Igisope, nk’uko cyiswe, kizibanda ku ndirimbo zo hambere zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe mu materaniro mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye. Hazumvikana izo mu Kinyarwanda, Igiswayile, Icyongereza n’Igifaransa, zose ari indirimbo za kera zifite amateka akomeye mu bakristo kandi zikunzwe. Korali zitandukanye zizatumirwa, cyane cyane izifite indirimbo zakunzwe mu myaka yashize, kugira ngo zirusheho gususurutsa imitima y’abazajya bitabira.

New Melody Band ni yo izajya itaramira abakunzi b’iki gisope, ifatanyije n’abaririmbyi batandukanye bazajya bahabwa umwanya wo kwicarana n’abakunzi babo baganire ku buhamya bwabo n’umuziki wabo ndetse n’ibindi.

Philbert Mutumish, uyobora Dove Hotel, yavuze ko iki gikorwa kizakomerezaho no mu bindi bikorwa birimo Couple Night, Ijoro ry’Abakundana, aho abashakanye n’urubyiruko ruri kwitegura kurushinga bazahabwa inyigisho z’urushako, bakanahabwa igabanyirizwa ku biciro by’ibyumba kugira ngo babashe kuhakorera retreat. Yavuze kandi ko bazashyiraho Kids Corner izafasha abana gukina no kwidagadura mu mutekano.

Abazitabira Evening Worship Experience bazungukiramo byinshi birimo igihe cyo kuruhuka no kwegera Imana, serivisi z’ijoro nk’ikawa, massage, pisine n’izindi serivisi za hoteli, ndetse n’umwanya wo guhura no kuganira n’abahanzi n’amakorali bakunda. Dove Hotel ivuga ko intego ari uguhuriza hamwe imyidagaduro n’umwuka, kugira ngo abantu basoze umwaka neza bari ahantu hizewe kandi h’umutuzo.

Kwinjira muri ibi bitaramo ni ubuntu, bikaba bigamije gufasha buri wese ushaka gusoza umwaka ari mu mwuka mwiza kandi atekanye.

Evening Worship Experience ni ibitaramo by’igisope byateguwe na Dove Hoteli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *