Nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye umuramyi Uwiringiyimana Enock yashyize hanze indirimbo yise “We kwiheba”
2 mins read

Nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye umuramyi Uwiringiyimana Enock yashyize hanze indirimbo yise “We kwiheba”

Enock avuga ko iyi ndirimbo yayanditse umutima we uri mu bihe bitoroshye by’ubuzima, byiganjemo ibibazo byo mu muryango. Ariko mu rukundo rw’Imana, yumvise akeneye gusangiza abandi ihumure riboneka muri Kristo, ndetse  ngo amagambo y’iyi ndirimbo yampumurije mu buryo bukomeye. Nahise nibwira ko niba yarampumurije, ishobora no guhumuriza abandi. Ni uko najyanye igitekerezo muri studio.”

Uyu muramyi w’umunyempano iyi ndirimbo avuga ko kandi yayanditse mu bihe byari bikomeye ku buzima bwe ariko ikaba yaramubereye isoko y’ihumure ndetse n’abandi bantu batandukanye cyane cyane bamwe mu bakunzi be bari bafite imitima ibishywe n’ibibazo. Kuko iyi ndirimbo “We Kwiheba” iri mu rwego rw’ubutumwa bugamije gufasha abari guca mu bihe bikomeye, babura kivurira, bakumva ko bacitse intege. Enock yemeza ko Imana yamweretse ko igisubizo kiboneka, ari na bwo yongeye amagambo agira ati: “Akuneshereze by’iteka”, nk’ikimenyetso cy’intsinzi iva ku Mana.

Enock avuga ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, yifuza gukomeza gutanga ubutumwa buhumuriza abari mu bibazo binyuze mu bihangano bye – haba mu majwi, amashusho ndetse no gutegura igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali, ndetse ngo intego ye ari uko ubutumwa buri mu bihangano bye bwagera kure – mu Rwanda no hanze yarwo. Yifuza ko umuziki uhimbaza Imana wagira ijambo rikomeye, nk’uko bimeze mu bihugu byinshi byateye imbere.

Yaririmbye mu makorali menshi kuva mu bwana bwe. Yatangiye muri korali y’abana Abana b’Umwami Choir mu itorero rya Kagugu, aza gukomeza muri Gospel Memory Choir ya Kimihurura. Yaje kujya kwiga muri College Adventist de Rwankeri aho yakomeje kuririmba muri korali y’ishuri yitwaga Murailles de Sion, gusa ngo yatangiye kuririmba akiri umwana muto w’imyaka 6. Indirimbo ye ya mbere yayihimbye ubwo yakinaga n’abandi bana. Yitwaga “Boss araje” ariko nyuma aza guhindura amagambo agira ati “Yesu araje”, ari na bwo yatangiye kumenya ko afite impano yihariye yo kuririmba.

Yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Ikirere” mu mwaka wa 2015, ubwo yigaga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye mu kigo cya ESTG i Gisenyi, akaba amaze gukora indirimbo 14, aho 10 zifite amashusho (videos) naho 4 ari amajwi gusa, ariko nazo ari gutegurirwa amashusho. Muri zo twavuga: Ikirere, Gereza, Iz’impamvu, Nzagushira Iteka, Ubana ute, Tuzishimana, Ndi Umugenzi, Ampagararaho, Hari ukuntu ubigenza, Humura, Mu gihugu cy’ibyiza, Hari Umunsi, Calvary na Ruratsinze.

Enock atuye muri Kigali, akaba avuka ku Gisozi, ariko ubu atuye i Rubavu. Yari asanzwe asengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Kagugu, ariko kubera imirimo yagiyemo i Rubavu, ubu asengera muri Gates of Hope SDA Church.

Indirimbo ze zose ziri kuri YouTube channel ye yitwa “Uwiringiyimana Enock Official” ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga aho akunze kwifashisha amazina ye bwite, uretse kuri Instagram aho akoresha @Uwiringiyimanaenoc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *